Gicumbi: Abaturage baganirijwe uko bakwiye kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka

Inzego zitandukanye mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa  2 Mata zitabiriye inteko z’abaturage, abaturage basabwa  kugira uruhare mu kwicungira umutekano mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Izi nteko z’abaturage zabereye mu mirenge yose igize akarere ka Gicumbi, zitabiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano muri aka karere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, aho abaturage basabwe gukomeza kunga ubumwe kandi bagakorana n’ubuyobozi hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rubaya, yabibukije ko bagomba gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo kandi bakubahiriza ibyo basabwa n’inzigo z’ubuyobozi.

Yagize ati “Usibye ubufatanye bukwiye kubaranga nk’abaturage kugira ngo mukomeze ibikorwa by’iterambere rirambye, musabwa no kurushaho gukorana n’inzego z’ubuyobozi bwanyu mukazereka ikitagenda neza ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mugasangira amakuru kugira ngo turusheho gutura dutekanye.”

Yibukije abatuye akarere ka Gicumbi ko bakwiye kwitegura neza kwinjira mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barushaho gushyigikira abayirokotse ndetse no kubaba hafi.

Ati “Tugiye kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize Jenoside, ni ibihe bisaba gushyigikirana no gukomezanya bidasanzwe kandi tukirinda icyahungabanya bagenzi bacu cyaba icyerekeye amagambo cyangwa ibikorwa. Tuzarangwe n’imvugo nziza kandi ihumuriza ndetse n’ibikorwa byubaka .”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi Superintendent Jean Bosco Minani yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano birinda icyabagusha mu byaha n’ibindi bishobora guhungabanya ituze rya bagenza babo cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Niba ubuyobozi bwanyu bubabujije gukora ikintu runaka kuko kidakwiye, mugerageze kubyubahireza kuko biba bishoboka. Ikindi twirinde imvugo zishobora gukomeretsa bagenzi bacu muri ibi bihe kuko hari aho usanga hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa nk’ibyo dukwiye kubyamagana kandi tukabitangaho amakuru kuko biri mu bihungabanya umutekano.”

abatuye akarere  ka Gicumbi basabwe kwicungira umutekano bamenya abarara n’abagenda mu midugudu batuyemo kugira ngo hatazagira ubatungura akabahungabanyiriza umutekano.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi, abikorera, abafatanyabikorwa b’akarere n’abaturage biyemeje kurushaho guhumurizanya no gukomezanya muri iki gihe abanyarwanda bagiye kwinjiramo cyo kwibuka kugira ngo kizasozwe mu mahoro. 

 7,094 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *