Bamwe mu Rwanda bagiye kujya bemererwa gukurirwamo inda.
Minisiteri y’Ubuzima yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, bitewe n’impanzu zirimo kuba uwayisamye yarasambanyijwe, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa ibangamiye ubuzima.
Ni amabwiriza akubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryatangajwe mu igazeti ya Leta ku wa 8 Mata 2019, ari nawo munsi itegeko ryemeza ko yatangiye gukurikizwa.
Rizafasha mu gushyira mu bikorwa itegeko ryemera gukuramo inda ku mpamvu zihariye rikanahana ababikora bitemewe, rinateganya ko icyemezo cyo gukuramo inda cyashyizwe mu bubasha bw’abaganga mu gihe mbere byemezwaga n’inkiko.
Iri teka rigaruka ku mpamvu eshanu zituma muganga akuriramo umuntu inda, ari zo “kuba umuntu utwite ari umwana; kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.”
Uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22.
Itegeko rigena ko iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho, ahanwa nk’uwikuyemo inda.
Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga kiri ku rwego rw’ibitaro cyangwa Ivuriro rikuru (polyclinic), cyemerewe gukora na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
Uko gukuramo inda bisabwa
Iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo abamuhagarariye bemewe n’amategeko batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana nicyo cyitabwaho.
Mbere y’uko muganga akuriramo umuntu inda agomba gutanga ubujyanama bwimbitse ku buzima no gukora isuzuma rusange. Umuntu usaba gukurirwamo inda agomba kugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo amaze gusobanurirwa ibyerekeranye no gukuramo inda byose.
Iyo umuntu usaba gukurirwamo inda ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, umuhagarariye wemewe n’amategeko niwe ugaragaza mu nyandiko ko yemeye ko bayikuramo. Iyo umuhagarariye wemewe n’amategeko abyanze, ukwemera k’umwana niko kugenderwaho.
Umuntu wifuza kubona serivisi yo gukurirwamo inda afite uburenganzira bwo kugana ikigo cy’ubuvuzi cyabiherewe uburenganzira yihitiyemo no guhabwa serivisi akeneye atabanje kubazwa urupapuro ruhamwohereza.
Umuganga n’ikigo cy’ubuvuzi bakiriye umuntu usaba gukurirwamo inda bagomba kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kugirirwa ibanga.
Gukurirwamo inda ku mpamvu z’uko ibangamiye ubuzima
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rigaragaza ko kugira ngo umuntu akurirwemo inda kubera ko ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, “bikorwa habanje kwemeza imiterere y’ikibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, bikozwe nibura n’abaganga babiri, umwe muri bo ari inzobere mu byerekeye kubyaza no kuvura indwara zifata imyanya y’imyororokere.”
Mu bindi harimo “kugaragaza ukwiyemerera mu nyandiko k’utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko iyo utwite ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe; gukora raporo ikorwamo kopi ebyiri zigashyirwaho umukono na muganga wemewe na Leta n’ utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko.”
Iyo utwite ari umwana cyangwa umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe, kopi imwe ihabwa utwite cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko indi ikabikwa n’ikigo cy’ubuvuzi.
Amategeko avuga iki ku wakuyemo inda bitemewe?
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kuva mu ngingo ya 123-127 riteganya uko gukurirwamo inda bikorwa n’ibihano biteganywa iyo bikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuntu wese wikuyemo inda, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.
Naho umuntu wese ukuramo undi inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.
Umuntu wese kandi ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Itegeko kandi rihana umuntu wamamaza imiti, ibikoresho cyangwa ibindi bivugwaho ubushobozi bwo gukuramo inda.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Itegeko ryemerera abantu gukuramo inda rikimara kwemezwa ryakuruye impaka, bamwe bashimangira ko riziye igihe ariko abandi baryamaganira kure, nka Kiliziya Gatolika yavuze ko umuntu atari igikoresho buri wese afiteho uburenganzira bwo gukoresha icyo ashatse kabone nubwo yaba umwana ukiri mu nda.
1,834 total views, 2 views today