Rubavu: Murugo rw’umuturage Hafatiwe litiro 1000 z’inzoga zinkorano

Inzoga z’inkorano k’imwe n’ibindi biyobyabwenge byose biri mubiteza umutekano mucye kandi binagira ingaruka kubuzima bwa muntu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 10 Mata mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyakiriba ubwo Polisi ifatanyije n’abaturage yafataga  Hakorimana Jean Baptiste  afite litiro 1000 z’inzoga zitemewe n’amategeko murugo rwe.

Kumakuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu murenge wa Nyakiriba yafashe Hakorimana wakoraga inzoga z’inkorano zizwi nka Gubwaneza zihita zimenerwa muruhame nyuma yokugirwa inama no gusobanurirwa uruhare zigira mu guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yasabye abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ingaruka zigera kubabikora ari mbi.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge byangiza iterambere ryanyu kuko iyo ufashwe ubicuruza uhanwa n’amategeko, amafaranga washoyemo agatikira. Murasabwa guharanira kugira iterambere mwirinda ibiyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko ibiyobyabwenge aribyo biza ku isonga mu guteza umutekano muke ariko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese ubigaragaweho.

Yagize ati” Usanga ahantu hakunda kugaragara izi nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge ariho habarizwa ubujura, amakimbirane yo mu miryango,gufata kungufu n’ibindi byaha  bihungabanya umutekano.”

CIP Gasasira yasoje asaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru kugihe kugirango hakumirwe ibyaha bitaraba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba Tuyishime Jean Bosco nawe yagarutse k’ububi by’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo aho yasabye abaturage kudahishira ababikoresha.

Yagize ati”Izi Nzoga ntabwo ari nziza kubuzima bw’abantu kuko ntiziba zujuje   ubuziranenge,abazikora bakoresha ibintu byinshi bitizewe kandi bigira n’ingaruka mbi kubuzima bw’abantu. Aho mubibonye murasabwa kujya muhita mubimenyesha inzego z’umutekano”.

Tuyishime asoza abwira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru kugihe. 

gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *