Hibutswe abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bibutse ku nshuro ya 25 abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoreraga aho ibi bigo bikorera ubu.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso ruri aho aho izi nzego zikorera ku Kacyiru ndetse hanacanwa urumuri rw’ikizere, byakozwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo FanFan Rwanyindo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Dr. Mukabaramba Alvera, n’abandi bayobozi; n’imiryango ifite abayo bazize Jenoside bakoraga muri MINIFOP, MINITRASO na MININTER.
Dr. Laetitia Nyirazinyoye, umwana wa Seminega Herman wakoraga muri MININTER wavuze mu izina ry’imiryango ifite abayo bazize Jenoside bakoreraga ibi bigo, yavuze inzira y’umusaraba banyuzemo, urwango n’akarengane bahuye nako kuva ari bato kugera bishwe.
Ashimira ko ubuyobozi buriho ubu bwimika ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bwahaye amahirwe abarokotse Jenoside yo kongera kwiyubaka no kwibuka ababo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase, wari umushyitsi mukuru mu ijambo rye, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri ziriya Minisiteri, ndetse n’Abanyarwanda bose babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Shyaka yavuze ko mu gihe uyu munsi twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, tunibuka ko hari abayobozi bishe abakozi bakoreshaga ndetse n’abakozi bishe abayobozi babo bigaragaza ko urwango n’amacakubiri byari byarahawe intebe mu kazi.
Ati “Iyo abari abakozi ba Minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, abari abakozi ba Leta, abari abakozi ba MINITRASO, MININTER, MINIFOP batagira uruhare muri Jenoside, bakanga ingengabitekerezo yayo, n’iyo Jenoside iba ntabwo yari gufata intera yafashe.
Yakomeje agira ati “Izi nzego za kiriya gihe zaragomye, ariko twebwe dufitiye iki gihugu umwenda wo kugira ngo duharanire ubumwe bw’Abanyarwanda mu Rwanda rwiza twifuza”.
“Iyo hatabaho amategeko na Politike mbi, ngo byimike ivangura, Jenoside ntiba yarabaye cyangwa ngo ibe kariyak ageni.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside; Kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo; kurandura ingengabitekerezo yayo; Kurandura amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo aribyo byose, ariko kugira ngo birambe tugomba kubigira ibyacu.
Ati“Twahisemo Leta izirikana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye; igaharanira kubafata mu mugongo, no kugira ngo imibereho yabo igende iba myiza kurushaho, bakomeze kugira icyizere cyo kubaho kandi babeho neza, ibyo tutabikoze ihame ryo kwibuka ntabwo twaba turyujuje.”
Minisitiri Shyaka yasoje asaba Abanyarwanda muri rusange kwishimira imiyoborere myiza yimakaza ubumwe iriho ubu; gukomeza kumva uruhare bagomba kugira kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
gasabo.net
1,988 total views, 2 views today