Hotel Golf ishobora gufunga imiryango nikomeza kubangamira uburenganzira bw’umugore.
Hotel Golf hakunze kuvugwamo ibikorwa by’ubusambanyi.Muri 2016, Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock iherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kuba ategeka abakobwa akoresha kuryamana n’abakiriya.
Ubwo Mugambira yafatwaga icyo gihe , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, wabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya.
Yagize ati: “Nibyo, yafashwe akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa se kuyobya umuntu umushora mu buraya. ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye, gusa turacyakora iperereza.”
Icyo gihe , Urukiko rwategetse ko Mugambira afungwa by’agateganyo iminsi 30, agafungirwa muri gereza ya Muhanga. Icyo gihe, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rubera mu muhezo kugira ngo abatangabuhamya bamushinja batazatotezwa, Mugambira ashyigikira iki cyifuzo, iyi ni nayo ngingo yagendeweho kugira ngo akatirwe gufungwa iminsi 30.
Umwe mu bakozi ati:”Nkatwe dukora hano tubona uriya mudamu Uzamukunda Isabelle, ari we umukobwa wa Mugambira niwe mucurabwenge wa manyanga yose akorerwa muri iyi Hotel Golf.”
Uzamukunda ( Photo:net)
Umwe mu babyeyi ati:”Abakurikirana ibyo kwa Mugambira n’uburyo akekwaho gutanga abana ba bakobwa kandi nawe abafite ntatange abe bumva biteye agahinda. Ese ko umwana ari nk’undi kuki atatanga abe ko nabo ari abakobwa. Hashize igihe kingana n’imyaka makumya bili n’itatu hashimangiwe ko umugore agomba guhabwa uburenganzira kugeza naho hashyizweho ingamba zo kubungabunga umutekano wabo. “
Ubu rero haribazwa niba Hotel Golf yo ikorera mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu. Mu minsi yashize humvikanye ko Mugambira Aphordise nyiri Hotel Golf yatawe muri yombi akurikiranyweho guhatira abana b’abakobwa bamukorera kuryamana na bakiriya. Mugambira yarafunzwe arafungurwa none ubu biravugwa ko muri Hotel ye n’ubu bahafatiye umukobwa witwa Niyitegeka Esperance agafatwa n’uwitwa Rwema uyobora ibigo by’amwe mu mabanki aciriritse(microfinance) Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo ngo uwo Rwema arafunzwe akaba ashobora kuzashyikirizwa ubutabera muri ikicyumweru.
Umwe mu bakozi ba hoteli utifuje ko amazina ye atangazwa kugirango atirukanwa ati:”Ibi korerwa muri iyi hoteri wagirango ni bimwe byahoze mu gihugu cy’Abababironi b’I Sodoma na Gomora, iyo ugize icyo utangaza urirukanwa, ndetse bivugwa ko umukobwa wa Mugambira witwa Uzamukunda Isabelle yatangiye gushaka abatera ubwoba Niyitegeka bamubwira ko ibyo arimo bizamugiraho ingaruka..’’
Abasesengura barasanga ibi Uzamukunda ariho akora ari nugushaka gusibanganya ibimenyetso kandi akirengagiza ko icyaha cyabereye muri Hotel yabo cyambutse imipaka. Amategeko mpuzamahanga agenga amahoteli ateganya ibi bikurikira.Kubahiriza umutekano w’umukiliya waraye muri Hotel yawe none kwa Mugambira n’umukobwa we Uzamukunda barawuhungabanya.
Ubwo nari kuri Hotel Golf,Mugambira yakiraga abandi ariko njye yanga kunyakira avuga ko atanzi ati:”Sinya mvugana n’umuntu ntazi”.
Uwitonze Captone
2,766 total views, 1 views today