Bamwe mu bakora imitobe n’inzoga biva mu bitoki barasaba NIRDA na RSB kubafasha kubona ibyo bapfunyikamo

Iyo abanyamakuru bagiye hirya no hino mu ntara no mu turere gusura inganda zikora umutobe uva muri tangawizi n’ibitoki basanga ba rwiyemezamirimo bahura n’ikibazo cy’imbogamizi cyo gupfunyikamo umutobewabo .

Bamwe mu benga iyo mitobe iva muri tangawizi  baganiriye n’ikinyamakuru GASABO, bagitangarije ko bafite ikibazo kibakomeye cyo kubona amacupa y’ibirahuri bapfunyikamo kuko babujijwe kongera gupfunyika mu macupa ya pulasitiki.Bakaba basaba inzego zirebwa n’icyo kibazo kubaba hafi bakabafasha gukemura icyo kibazo.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo twaganiriye ukorera ibikorwa bye mu Murenge wa Jali yagaragaje ko kubona icyo apfunyikamo umutobe akura muri tangawizi ari imwe mu mbogamizi imuhangayikishije cyane .

Ati “Maze igihe kitari gito nenga imitobe iva mu gihingwa cya tangawizi , ariko muri iyi minsi mfite imbogamizi zo kubona icyo mpfunyikamo icyo kinyobwa kuko amacupa ya pulasitiki atakemewe kandi ayo dusabwa nayo arahenze.Njye na bagenzi  banjye duhuje akazi tukaba dusaba Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA)  n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB)  kudufasha,  bakadushakira uko twabona ibyo bikoresho bugufi kandi bitaduhenze”.

Abanyamakuru babajije ubuyobozi bwa NIRDA aho bugeze bukemura ikibazo cy’inganda zikora imitobe iva muri tangawizi n’ibitoki zabujijwe gupfunyika mu macupa ya pulasitike arimo gucibwa mu Rwanda ,maze busubiza ko hazabaho kuganira n’inganda zikora uwo mutobe wa tangawizi n’ibitoki ko bazareba abafite ibibazo byo gupfunyika (Packaging) kugirango babashakira abahanga babahugura muri iyi ngeri yo gupfunyika.

NIRDA yabwiye itangazamakuru ko igiye gutera inkunga  inganda zo mu Rwanda zenga imitobe iva muri tangawizi n’ibitoki  kugirango icyo kibazo kibonerwe umuti vuba .

Uwitonze Captone

 1,207 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *