Karongi:Nyuma koperative KOPAKAMA , hari izindi koperative 5 zigomba gukurikiranwa mu maguru mashya.

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere  ka Rutsiro ngo nyuma ya koperative  Kopakama, ngo barasaba  ubufatanye na  RCA, gukurikiranira bugufi andi makoperative yagiye avugwaho uburiganya.

Ayinkamiye Emerance, meya w’Akarere ka Rutsiro ( P/net)

Ayo makoperative ni aya :Hari COOTOPROCO- GIHANGO  ni Koperative y’abakozi b’Akarere. Rwiyemezamirimo yahawe isoko ryo kubaka   inzu y’igorofa  muri ”centre Congo Nil”.

Rwiyemezamirimo ayita itarangiye.Byabaye ngombwa ko hitabazwa ubutabera ikibazo kikaba kiri mu Nkiko. Nubwo rwiyemezamirimo yakomeje kugorana ariko amaze gusubiza agera kuri 16’000’000 Frw gusa .

Muri CODECAM MUSASA  havugwamo ibibazo .Bamwe mu bayobozi bayo ntibajya baza mu nama zateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere , bahora bihishahisha ngo batabazwa ibibera muri iyo koperative .Iyi koperative yarafashe  inguzanyo ku bufatanye na  BDF,  ariko icungwa nabi  bituma koperative ihagarara.Bikaba byarateje igihombo  gikabije n’ubukene mu banyamuryango bayo.

Hari kandi  na Koperative KORANEZA-KIGEYO, bamwe mu banyamuryango bayo batangaza ko ifite ibibazo by’imicungire mibi.Ntibavuga rumwe , buri wese akurura yishyira. Nkuko bitangazwa  ngo tariki ya  30/1/2019, Ubuyobozi bw’Akarere bwagerageje  guhuza abanyamuryango maze  Komite Ngenzuzi ihabwa icyumweru cyo gukora ubugenzuzi.Bukeya bwaho  tariki ya 1/03/2019 , ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro  bwasubiyeyo buri kumwe  na RCA, hafatwa Imyanzuro  ko  baba bahagaze by’agateganyo.

UCOOPE KIGEYO  Ni ”Union” y’abarobyi, havugwamo imicungire mibi y’umutungo.  RCA ikaba  iri mo gukurikirana iki kibazo; kandi na Komite Nyobozi zaravuguruwe.

Naho muri  KOAIMU SURE MUSHUBATI, bubatse uruganda rwa kawuga muri 2016 ku nkunga ya world vision, ariko habuze transformer y’umuriro. Muri budget y’Akarere  hakaba  hateganyijwe kunyuza umuriro ku nyubako y’uruganda.

Uwitonze Captone

 1,585 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *