Saint Joseph Integrated Technical College – SJITC Nyamirambo yibutse ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi
Tariki ya 28 Kamena 2019 Abafureri, incuti n’ababyeyi barerera mu kigo cy’ishuri rya Saint Joseph Integrated Technical College (SJITC – Nyamirambo) , bibutse ku ncuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni ikikorwa cyaranzwe no kunamira inzirakarenganze no gushyira indabo ku rwibutso ruri muri icyo kigo
Binyuze mu biganiro bitandukanye byaranze amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya gikoroni kugeza ku mateka mabi y’ubwicanyi yaranze ingoma ya Kayibanda na Habyarimana ku ruhande rw’abanyeshuri biga muri SJITC Nyamirambo babona ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ngombwa kuko bibafasha kumenya neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko bitazongera ukundi.
Zimwe muri izo ngamba ngo ni uguhangana n’abakwirakwiza ibikorwa bitanya abantu, kugaragaza abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gusaba gukomeza guca umuco wo kudahana.
Umwe mu banyeshuri uri mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ‘AERG’ muri SJITC Nyamirambo yavuze ko kuba ikigo bigamo kibashyiriraho gahunda yo kwibuka ni uburyo bwihariye bwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda bibafasha gusobanukirwa uburyo bagira ubumwe ndetse bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Byose bidukura mu rujijo tukamenya ukuri, tugahumurizanya nk’abanyarwanda kandi bidufasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu nyuma yo kumva uburyo igihugu cyasenywe n’abanyarwanda.”
Fureri Pie Sebakiga,umuyobozi wa SJITC Nyamirambo yatangaje ko kwibuka bituma abanyeshuri kimwe n’abarezi barushaho kwiyubakamo abanyabwenge beza igihugu giteze. Bitandukanye n’abitwaga abahanga ariko bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Fureri Pie Sebakiga ati:”Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi icyapfuye cya mbere ni umutima wa muntu. Dushingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ku ncuro ya 25 Kwibuka Twiyubaka, abantu bashishikarizwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira ibyagezweho.Ku rubyiriko ni umwanya mwiza wo gutoza abantu kubana neza dore ko abato ari bo bazavamo umuryango w’ejo hazaza.Abato bakwiye gukomeza kwigishwa urukundo n’ubumwe. “
Aimee Rosine UWIJURU
2,965 total views, 2 views today