Polisi y’u Rwanda igiye kwagura ubukangurambaga ku isuku n’umutekano ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kanama 2019, nibwo  hasozwaga ubukangurambaga bw’amezi atandatu bumaze imyaka umunani bukorwa k’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.  Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ko ubwo bukangurambaga bwakwaguka ntibukorwe  mu mujyi wa Kigali gusa bugatangira no gukorwa hirya no hino mu gihugu.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04 Kanama 2019,  kuri televiziyo y’u Rwanda hatambutse ikiganiro cyibanze  ku myiteguro yo gutangiza ubwo bukangurambaga mu gihugu hose. Ni ikiganiro cyari kirimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi ndetse n’umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda  ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda ndetse n’umuyobozi w’agateganyo w’umujyi wa Kigali,  Busabizwa Parfait.

Muri iki kiganiro Minisitiri Shyaka yagaragaje ko ubukangurambaga bumaze imyaka umunani ku isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali, itoshye, icyeye kandi itekanye.” bwagaragaje umusaruro mwiza bituma kuri ubu umujyi wa Kigali uza ku isonga mu mijyi yo ku mugabane wa Afurika irangwamo isuku n’umutekano.

Yakomeje avuga ko hakiri ibice bitandukanye mu gihugu bikigaragaramo isuku nke, avuga ko ariyo mpamvu ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano butagomba kugarukira mu mujyi gusa ahubwo bukagera  mu gihugu hose.

Yagize ati:”Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu mujyi wa Kigali ariko ni ngombwa ko bugera mu gihugu cyose. Hari ahantu usanga  hakigaragara isuku nke, ariko ubu bukangurambaga buzafasha gukangurira abaturage kugira isuku mu ngo zabo, ku mubiri ndetse n’ahahurira abantu benshi nko mu masoko, abacuruza amafunguro (Restaurants), ku mashuri n’ahandi.

Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buzaba bugamije kugira u Rwanda rucyeye, rutoshye kandi rutekanye.

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Juvenal Marizamunda yavuze ko ubu u Rwanda rwarenze ya myumvire y’uko inzego z’umutekano zitabereyeho kwicara zigategereza ko umwanzi atera igihugu zikajya kurwana.

Yavuze  ko  by’umwihariko abapolisi atari  abantu babereyeho kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kurinda abaturage gusa ko ahubwo bafite n’inshingano zo kubafasha  mu bikorwa bitandukanye birimo imibereho myiza yabo n’ umutekano ariyo mpamvu habayeho ubukangurambaga ku isuku n’umutekano.

Yagize ati: ”Dufatanya isuku n’umutekano kuko umuturage iyo adafite ubuzima bwiza ntabwo wavuga ngo afite umutekano, dufitanye amasezerano n’inzego z’ibanze mu rwego rwo gufatanya mu kwishakamo ibisubizo.”

DIGP/AP Marizamunda yakomeje avuga ko k’ubufatanye n’abaturage Polisi y’u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bw’imikoranire n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha. Yasabye  abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha kandi baharanira kugira imibereho myiza izira umwanda wo soko y’indwara.
 
Yagize ati: ”Kuri ubu mu nzego z’ibanze hari komite z’abaturage zifasha Polisi mu kubungabunga umutekano, hari amarondo y’umwuga ndetse Polisi y’u Rwanda ikomeza ubukangurambaga mu baturage bwo kurwanya no gukumira ibyaha.”

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yakanguriye abaturage ko barushaho gukumira ibyaha kuruta gutegereza ko ibyaha biba.

Iki kiganiro cyatambutse  kuri televiziyo y’u Rwanda imbonankubone, cyari kitabiriwe n’abayobozi b’Intara zose z’igihugu aho nabo bagaragaje ko biteguye gufatanya na Polisi y’u Rwanda muri ubu bukangurambaga mu kurwanya umwanda n’ibyaha mu baturage.

Abayobozi b’Intara bavuga ko ubu bukangurambaga buje kubunganira no kubafasha kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano kuko n’ubundi bari basanzwe babikangurira abaturage  kandi hamwe na hamwe bikaba bimaze gutanga umusaruro ushimishije.

Abaturage bagiye batanga ibitekerezo kuri televiziyo bagaragaje ko bishimiye ubu bukanguramba kandi ko biteguye gufatanya n’abayobozi mu kwimakaza umuco w’isuku n’umutekano. Ubu bukangurambaga buratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2019, nyuma hazahembwe umurenge wa mbere wahize iyindi mu isuku n’umutekano nk’uko byakorwaga mu mujyi wa Kigali.

source:police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *