Butamwa TVET School yiyemeje gukomeza gusigasira uburezi bufite ireme
Muri iyi minsi usanga abana benshi bishimira kwiga imyuga ndetse bamwe bashobora kuva mu Karere kabo bakajya kuyiga kure, bitewe n’ubumenyi bashaka kuri icyo kigo . Ni muri urwo rwego , Arkidiyosezi ya Kigali ibinyujije muri CARITAS yigisha urubyiruko imyuga itandukanye mu kigo cya Butamwa TVET.
Jean Marie Vianney Rwigira, umuyobozi w’iri shuri yemeza ko , uko urubyiruko rwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bizabaha amahirwe abafasha kugabanya ubushomeri bukunze kugaragara kuri bamwe mu rubyiruko bize amashami atabemerera kubona akazi vuba.
Jean Marie Vianney Rwigira ati: “Ikigo cyacu kiri muri rwego rwa Level 1.Hari igihe tugira abanyeshuri biga igihe cy’amezi atatu, atandatu , icyenda cyangwa se umwaka bitewe n’abafatanyabikorwa ba Caritas Rwanda twagize . Kimwe n’andi mashuri yigisha imyuga Butamwa TVT, yigisha ubwubatsi, ububaji, ubudozi, gukora amashanyarazi, , gukora imisatsi no gusudira. Barateganya ko mu mwaka utaha bazajya bigisha ibijyanye n’amahoteri .
Nkuko nabisobanuye hejuru hafi abana biga hano 75% bishyurirwa n’imishinga itandukanye .Kwiga igihe gito biterwa n’umushinga uba wateye inkunga urwo rubyiruko bitewe n’icyiciro umufatanyabikorwaga yahisemo.Urugero hari igihe haboneka umushinga uvuga uti , twe tugiye gufasha abana b’abakobwa babyariye iwabo kwiga kudoda mu gihe cy’amezi 9. Nuko umushinga uba uteye kimwe nuko hashobora kuboneka umushinga uvuga ko ugiye kwigisha , abana bacikishije amasomo yabo batarangije level 5 mu gihe cy’umwaka .Ntushobra kongera igihe cyangwa ku kigabanya.
Jean Marie Vianney Rwigira, ati “Mu minsi iri imbere tuzatangiza ishami ry’amahoteri , nkuko twabisabwe na DWA, turi kongera ibikoresho bijyanye no kwigisha iryo shami kandi tubigeze kure.Ngirango nawe wabyiboneye , bimwe mu bikoresho bijyanye no kwigisha iryo shami ryarabiguze, dutunganya igikoni dushyiramo amakaro, n’utubati twometse ku bikuta, reba ayo mafoto hasi y’ibyo tumaze kugeraho”
Butamwa TVET school, ifite inyubako zirimo amashuri , abanyeshuri bigirano, atelier zitandukanye ndetse n’inzu zo gucumbikira abanyeshuri.Dortoir y’abakobwa ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri hafi 300 naho iya bahundu ni hafi 200.Kandi buri dortoir, ifite amacumbi yaba animateurs.Byumwihariko kuri dortoir y’abakobwa hari “Icyumba cy’abakobwa”,gifite ibikoresho byose bifasha umukobwa kwiyitaho igihe yagiye mu mihango.
Ikigo gifite ubutaka bunini hagati y’amashuri hari inzira z’amabuye.Butamwa TVET ifite imirima mu gishanga aho bahinga imboga abanyeshuri barya ndetse bakorora inka n’ingurube ku buryo ibivuyemo byunganira ikigo.
Jean Marie Vianney Rwigira ati: “Kubera ko igihe kinini abana bakimara muri za ateliers bimenyereza ibyo biga bituma bamenya umwuga vuba.Ni muri urwo rwego , ushobora gusanga inzugi n’amadirishya basugiye.Hari imyambaro idoderwa hano.Nta kuntu twaba dufute ishami ry’ubudozi ngo duhindukire tujye kudodesha hanze.Imyenda abanyeshuri bambara hano ( uniformes), barazidodera.Kimwe n’ibivuye mu buhinzi n’ubworozi byose tubibarira muri “Unit production”.Byose byinjiza amafaranga yunganira minerval y’abanyeshuri.”
Uwitonze Captone
2,268 total views, 2 views today