PAPA YATANZE UMUGISHA

 

Bavandimwe, abenshi muri mwe mwakurikiye isengesho Papa yavuze uyu munsi asabira isi mwabonye umusaraba mwibaza impamvu Papa yafashe umwanya avuga isengesho bucece awuhagaze imbere. Uyu musaraba witwa Umusaraba wa Kristu ukora ibitangaza wo kwa Mt. Marcello (Le crucifix du Christ miraculeux de San Marcelo). Uyu musaraba ufite amateka maremare. Mu mwaka wa 1519, mu ijoro ryo ku wa 22-23 Gicurasi, Kiliziya yitiriwe Mt Marcelo yasenyutse yose bitewe n’inkongi y’umuriro harokoka uyu musaraba wonyine wari umanitse hejuru ya alitari n’itara ryawumurikiraga. Abantu babibonamo igitangaza gikomeye maze abakristu batangira kuza gusengera imbere yawo buri uwa gatanu biza no kubyara Umuryango w’umusaraba ukiriho na n’ubu. Mu mwaka 1522 umugi wa Roma uza guhura n’icyorezo cya “Peste” (mumbabarire sinashoboye kubona ijambo Peste mu Kinyarwanda). Abaturage babura icyo bakora. Abafreres b’abagaragu ba Mariya baza gutwara uyu musaraba bawukoresha umutambagiro bagana basilika nkuru ya Mt Petero basabira iki cyorezo. Abayobozi b’igihugu kubera ubwoba bw’uko bashoboraga kwanduzanya bagerageza kubuza uyu mutambagiro ariko uranga uraba. Uwo mutambagiro wazengurutse imihanda yose ya Roma.Uwo musaraba umaze kuzenguruka Roma yose icyorezo kirakira burundu. Mu mwaka 1650 bemeza ko uwo musaraba uzajya ujyanwa muri Basilika Nkuru ya Mt Petero buri Mwaka Mutagatifu. Ashingiye kuri ibi bitangaza bibiri byavuzwe haruguru, ku wa 15 Werurwe 2020 Papa Fransisko yasuye iyi Kiliziya ya Mt Marcelo maze asbira isi yose gukira icyorezo cya Corona imbere y’uyu musaraba. Ku itariki ya 27 werurwe ku kibuga cya Basilika ya Mt Petero Papa Fransisko yasabiye isi imbere y’uyu musaraba wa Yezu ukora ibitangaza. P. Honoré Bahire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *