MINEDUC:Mu gihe isi yose ihanganye na COVID-19, itangira ry’amashuri mu Rwanda baribona gute
Muri ibi bihe leta y’u Rwanda ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, bamwe mu babyeyi bibaza uko amashuri azatangira , uburezi bukagenda neza cyane ko benshi bakemanga ireme ry’uburezi.
Mu bihe bishize nibwo leta ku bufatanye na Kiliziya Gatolika bari bigiye hamwe uko haba impinduka muri politiki y’uburezi, kwita ku ruhare rwa mwarimu mu burezi, urw’umubyeyi n’integanyanyigisho ziteguwe neza mu rwego rwo kuzahura ireme ry’uburezi.Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyari cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 ari bwo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda uzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze mbere.
Muri iki gihe isi yose ihanganye na COVID-19, by’umwihariko mu Rwanda benshi mu babyeyi bibaza uko bazohereza abana ku mashuri , amasomo akagenda neza ndetse n’ ireme ry’uburezi rikajya ku murongo.Kuko bamwe babona bijya gusa nko mu gihe cya 1994 , ubwo abasirikare bahoze ari aba APR, babohozaga igihugu ibintu bikajya mu buryo n’amashuri akugurura imiryango.
Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira Mineduc icyitwa MINEPRISEC (Ministère de l‘Enseignement Primaire et Secondaire), yayobowe na Hon.Dr. Pierre Célestin Rwigema ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’imiyoborere (Doctor of Philosophy in Leadership and Governance) yakuye muri Kaminuza yitiriwe Jomo Kenyatta, asimburwa na Dr Nsengimana Joseph wize ubuvanganzo (Literature.)
Hon.Dr. Pierre Célestin Rwigema na Dr Murigande Charles (Photo:Gasabo)
Iyi Minisiteri kandi yayobowe n’Abaminisiteri benshi barimo:Emmanuel Mudidi ,Muligande ,Gahakwa,Mutsindashyaka ,Harebamungu Mathia,Mujawamariya ,Musafiri ,Biruta n’abandi benshi.
Bamwe mu babyeyi batangaza ko kugirango MINEDEC, itange umusaruro nkuko babyifuza habaho komite igizwe na bariya ba minisitiri bose, bakigira hamwe icyakorwa nk’abantu bayinyuzemo kugirango haboneke ireme ry’uburezi nibura ku gipimo cya 98 %. Buri wese akavuga ibyo yasize bitagiye ku murongo neza na mugenzi we akamwunganira bityo bityo, bakarebera hamwe uko umusaruro wakwiyongera.
Hano hanze bivugwa ko iyi komite igiyeho nibura chairperson yaba Hon.Dr. Pierre Célestin, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’
Naho Dr Chales Murigande akaba yarabaye umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere.Byumvikane ko nawe ari inararibonye mu bijyanye n’imicungire y’uburezi.Abakurikiranira bugufi ireme ry’uburezi batangaza ko, izi ntiti zose hari byinshi zasangiza abanyarwanda . Kuko bavuga ku mategeko n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi hagamijwe kugera ku burere n’uburezi bufite ireme.