Coronavirus:Amwe mu mahotel yo mu Rwanda ntakora hari ibyo atemerewe gutanga.
Nyuma y’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 , bamwe mu banyarwanda bongeye gusubukura imirimo yabo.Nubwo hari bimwe mu bikorwa byakomorewe , amwe mu mahoteri akorera mu Rwanda avuga ko bitaboroheye na gato gushyira ibintu mu buryo bitewe n’amabwiriza yatanzwe na zimwe mu nzego z’ibanze.
Clare Akamanzi wagizwe Umuyobozi wa RDB ( Photo:net)
Umwe mu batembereye muri hoteli, akarya yashaka kunywa bakamubwira ko bitemewe yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko yatunguwe no gukoresha komande y’ibiryo birimo inkoko n’ifiriti yashaka kubisomeza bakamwima icyo kunywa.
Kamali ati:Niba leta ivuze ko amahoteri akora agafunga sa sita z’ijoro bitewe nuko tukiri mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, byumvikane ko umukiriya ahabwa icyo yifuza kuko ntaba agiye kwikopesha.Ikindi niba hotel zikomorewe , utubari na Café-Resto bigakomeza gufungwa nuko hotel ziba zizewe ku buryo budasubirwamo mu gufata neza abakiriya hagamijwe kwirinda icyorezo ya Covid-19.Cyane ko n’ubusanzwe mu bihe byiza hotel zidapfa kurangwa n’akajagari kuko ni ahantu haba hatuje bitewe n’ubuke by’abantu ndetse hari n’ubusitani butanga amahumbezi.”
Mu murwa wa Kigali niho hakunze kuboneka amahoteri menshi , ariko nayo kuba yarafunguye bimwe mu bikorwa byayo nukurangiza umuhango.Bamwe bavuga ko kugirango hotel ikore neza nuko iba yakiriye amanama atandukanye. Icyo gihe muri mukozi wa hotel yakiriye abashyitsi ntaba yicaye , udatetse aba atunganya ibyo kuriramo no kunyweramo, mbese ibyiciro byose bya hoteli biba biri gukora kugeza kubacunga imodoka muri parking.
Umwe mu bafite hotel i Kigali utufuje ko izina rye ritangazwa ati:Niba bavuze ngo hotel zikore, byumvikane ko n’ibindi bikorwa bya leta bifungura imiryango, abakozi bakajya ku kazi , amanama atandukanye akaba.Hano mu Rwanda hotel hafi ya zose nka High Ground Villa and , Classic Lodge na Fatima Hotel , Epic Hotel & Suites Moriah Hill Resort.La Palme ;Hotel Villa Portofino, Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi, Hill View Lake Kivu, Dmall Hotel, Delta Resort Hotel, Centre Diocésain de Pastorale Incuti y’i Rusizi, Olympic Hotel, Kivu Paradise Hotel, Bambo Restaurant & Hotel (2000 Hotel) na Centre d’Accueil Mater Boni Consilli y’ababikira i Butare zikora aruko zakiriye inama zitandukanye.Niba nta nama zihari na hotel ubwazo ziba zifunze.RDB nibyigeho itange amabwiriza ahamye ndetse ikorane n’izindi nzego , maze ibintu bisubire mu buryo.”
Uretse Kigali , imijyi nka Huye , Muhanga yubatswe mu rwego rwo kunganira Kigali, bamwe mu bo twaganiriye nyuma y’aho amahoteri yongeye gukora batubwiye ko nta bibazo bafite byo kujya muri hotel, ngo iyo utanze komande baguha icyo ukeneye yaba inkoko cyangwa byeri ariko muri Musanze mu mujyi wagirango hoteli ziracyari mu kato.Ngo ntiwapima waka icyo kunywa cyitwa byeri ngo bakubwira ko bibujijwe.Ukibaza ukuntu guverinoma ivuga ngo hotel zikore inzego z’ibanze zigategeka ko hari ibyo hotel zitagomba gutanga .Ngo mufungure gusa mwerekane ko muri gukora . Mutange ibiryo n’amazi gusa.
Uretse ubuswa se, ubundi ibiciro bya hotel ko aribyo bibuza umukiriya kurya no kunywa, ni bangahe bakwigurira byeri ya hotel.Ndakurahiye, uretse n’umucuruzi watse credit ya banki , hari ba meya barya cyangwa banywa muri hotel aruko habaye inama.Cyane ko na mbere nta bushobozi baba bafite bwo gukandagizamo ibirato.Ikindi hari n’abanyweramo , facture ikishyurwa ku ngengo y’Akarere cyangwa ibindi bigo akorera .Iyo avuyeho, biba birangiye no kongera kureba ku nyubako za hotel keretse ku bireba kuri televisiyo.
Musanze ni umwe mu mijyi itandatu yashyizwe ku rutonde rw’iyunganira Kigali. Kuba uherereye mu misozi miremire ndetse ukikijwe n’amashyamba bituma haba amahumbezi, abahatemberera bakanezezwa no guhumeka umwuka mwiza.
Mbere y’icyorezo cya Covid-19, ba mukerarugendo babaga banyuranamo umunsi ku wundi kubera Pariki y’Ibirunga iherereye muri aka karere, ikaba intaho y’ingagi zisurwa na benshi. Uyu mujyi ukorerwamo ubucuruzi bukomeye hamwe n’umusaruro ukomoka ku buhinzi bikungahaza abawutuye n’abawukoreramo. Kuba mu mujyi wa Musanze biroroshye kubera ubwinshi bw’amabanki ahari, amahoteli, amacumbi yaba ay’abakomeye n’aboroheje.. Ibiribwa birahendutse ugereranyije no mu mujyi wa Kigali ndetse ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu aho waba ugana hose birihuta.
Bimwe muri ibi bikorwa byinjizaga amafaranga byarahagaze byumvikane ko bisize iheruheru bamwe muri ba rwiyemezamirimo bari barashoye amafaranga yabo.
N’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu , ubukungu bw’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri uyu mwaka buzahungabana bwa mbere mu myaka 25 ishize kubera icyorezo cya coronavirus.
Nkuko bikubiye mu cyegeranyo cya Banki y’isi, iyi banki iteganya ko ubukungu bw’ibihugu byo muri ako karere buzagabanuka kugera ku ku kigero cya 5.1%.
Iryo sesengura riteye impungenge rivuga ko ingaruka iyi virusi izagira ku bafatanyabikorwa b’ingenzi mu bucuruzi n’Afurika ndetse n’igwa ry’ibiciro by’ibicuruzwa.
18,111 total views, 1 views today