Ikibazo cy’umuyobozi wa Finance mu ruganda rw’isukari I Kabuye

 

Abo mubona ku ifoto ni Ramakrishnan Sundar financial-controller -Kabuye sugar works and Mayur Madhvani,Managing Director ,Madhvani Group( Photo:Gasabo)

Duherutse kunyarukira i Kabuye mu ruganda rukora isukari kugura ibiryo by’amatungo , ubwo twariyo dutegereje kwakirwa twahuye n’abakozi bari birukanwe ubwo bari baje kureba amafaranga bakoreye .Twafashe akanya tuganira nabo  .Mu bibazo  byinshi  batubwiye  birebana n’umuntu umwe

 

Abo bakozi batubwiye ko  muri urwo  ruganda hakunze kugaragara ikibazo hagati y’umuyobozi ushinzwe finance witwa Sundara n’abakozi akoresha kandi igikunze kugaragra nuko abahohotera hakabura gikurikirana kubera impamvu z’amasano afitanye naba nyiruruganda bityo n’umuyobozi mukuru akaba abura aho amuhera abikemura ngo nawe atubikirwa imbehe. Ikindi ngo akekwaho gupfobya jenoside yakorerewe abatutsi muri 1994.( Sundar, the finance manager abuses and sacks workers, reason of his threats is that he is related to Madhivan. This man has generally caused uneasiness in the company particularly within the local Rwandan workers.Workers are never allowed to participate in Genocide commemoration an act that is not only against Government policy but also punishable by law. A good example is that of 2018 which I am sure you know it. So that, who is the factory manager  of Kabuye Sugar Works?Thirru or Sundar. Perphas Sundar, because  supervises and  order all details in  industrial factory.And Thirru is Phantom Manager)

Bimwe mu bibazo  batubwiye  harimo , ikibazo cy’abakozi ba nyakabyizi bakora akazi ko gupakurura no gupanga isukari .Aba bakozi ntibigeze bumvikana  na Sundar kumikorere hagati yabo n’ubakuriye ku kazi kugera naho birukaniwe mu kazi kabo .Aba bakozi ngo bamusabye amasezerano y’akazi aho kubumva ahita abiruakana.

Iyo wumvise ibibera mu  ruganda rukora isukari rwa Kabuye(Kabuye Sugar Works SARL),wagirango ntirukorera ku butaka bw’u Rwanda kuko  hari gahunda za leta birengagiza .Nawe  mu gihe isi ihangayikishije  no gushyira mu bikorwa   ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19  mu ruganda rukora isukari rwa Kabuye(Kabuye Sugar Works SARL), bigize ntibindeba .Tariki ya 27 Mata 2020 ‘ ubwo  inzego za Minisiteri w’ubucuruzi n’inganda zarusaba korohera abakozi kwipimisha icyorezo cya COVID-19 , hakozwe lisiti y’abaza kwitabira iyo gahunda .Aho Sundar abimenyeye yabujije umukozi umwe  witwa Ndayambaje Joseph kubyitabira .Nuko areka Nizeyimana Emmanuel  aragenda avuyeyo aramwirukana .

Bamwe mu bakozi  ba Kabuye Sugar Works babwiye ikinyamakuru Gasabo , ko iki gikorwa bakibonyemo agasuzuguro gakabije kwirukana umukozi umuziza kwitabira gahunda za leta .

Umwe mu bakozi ati:” Sundar  akunze gusuzugura gahunda za leta , kandi iyo abikoze  abamukiriye ntibagire icyo bakora .urugero natanga nuko tariki ya 19/ 06/2018 ubwo hano mu ruganda habaga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’uruganda bazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994;Muri uwo muhango gahunda zisanzwe zarahagaritswe abakozi bose basabwa kwitabira iyo gahunda .Ikibabaje kandi giteye agahinda uwo mugabo Sundar ntiyayitabiriye ahubwo yabonye gahunda itangiye ahita atumiza imodoka zo gupakira isukari zihageze atangira kubuza amahoro abakozi bose bafite aho bahuriye n’ubucuruzi abahamagara ngo baze mum kazi bituma batitabira gahunda kimwe n’abandi bakozi.”

Kugirango tumenye ukuri ku bivugwa kuri Sundar , twavuganye n’umukuriye  bwana THIRRU akaba n’umuyobozi mukuru w’uruganda atubwira ko ataboneka ko arwaye , atubwira kuvugana na, Uwizeye Joel Umuyobozi ( Director Corporate Affairs).

Uwizeye Joel yabwiye gasabo ko bimwe mu bivugwa mu kigo harimo gukabya ngo bariya bakozi bapakira bagapakurura ntibagengwa n’uruganda kuko bakora bubyizi .

Uwizeye Joel ati:” Bariya bakozi ni banyakabyizi kubaha amasezerano biragoye kuko ntibahoraho, uje uyu munsi siwe ugaruka ejo .Niba uyu munsi haje Yohani , ejo ntaboneka waza Petero niyo mpamvu nta masezerano bagira .”

Uwizeye Joel akomeza avuga ko Nizeyimana Emmanuel atirukamwe ngo yataye akazi naho ngo ikibazo cya Sundar ushinzwe Finance wigize akamana mu kigo ntacyo yakivugaho, ariko ngo biriya bamushinja byo gupfobya igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Kabuye Sugar Works SARL, bazize jenoside yakorewe abatutsi ngo icyo yibuka nuko yamubonye mu gishangate .

Twabibutsa ko imwe mu mahame rangashingiro y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya cumi (10) ni ukurandura ivangura, amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside himakazwa ubumwe.Iyo  imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.

.

 3,192 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *