Ubutumwa Uwishema Benjamin yandikiye Me Shyaka ko yamuhuza n’umushinjacyaha buhatse iki

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Gasabo avuga  ko  tariki ya  31 Nyakanga 2020  sa moya 07h : 38′ Me Shyaka yakiriye ubutumwa  ngo bwo kumutera ubwoba.Nkuko  byanditse mu ibaruwa  Me Shyaka Samuel yandikiye  umushinjacyaha uyobora  ubushinjacyaha

bwisumbuye  bw’Akarere  ka Ngoma  avuga  ati:”Kugaragaza ubutumwa bwo kuntera ubwoba nandikiwe na UWISHEMA BENJAMIN nyuma yo kuburizamo cyamunara yagombaga kuba tariki ya 17/07/02020 mu rubanza RCOM 00117/2019/TB/KRH, ku mutungo 5/05/05/01/3203 .”

Bamwe mu basomye ubu butumwa bwoherejwe Me Shyaka Samuel buvuye kuri telefoni igendanwa nimero  0782541103 babwibajijeho byinshi cyane.

Umwe mu babusomye utifuje ko amazina ye atangazwa ati:”Byaba byiza hamenyekanye umuntu woherej buriya butumwa  kuko ntibyumvikana ukuntu umuturage yakwihandagaza akabwira mugenzi we ngo amuhuze  n’umushinjacyaha  amusabire imbabazi nk’aho ari umukoresha we!Nonese byaba ari bya bindi bya rwa rumamfu rwihishe mu ngano , uwo mushinjacyaha akaba atobera abandi yarashyizeho abakomisiyoneri bamushakira abantu ngo bahure bige ku manza aba afite ashakishamo indamu!Ntibyoroshye inzego  zibishinzwe zizaba ze Uwishema , izina ry’uwo mushinjacyaha ahuza n’abaturage bamusobanuze imikorere ye .”Gitifu Mwiseneza Ananie, Me Shyaka Samuel na Uwishema Benjamin ( Photo:Gasabo)

Ubundi umurimo w’ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye usaba ubwitange kandi ugasaba abantu gushyira mu gaciro kubera inshingano ziremereye zo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ari nayo mpamvu batabogama  mutabogama, none Uwishema Benjamin yitomboreye umushunjacyaha akoresha mu nyungu ze nk’umukari uhetse ibitoki ku ngorofani.

Tariki 2 Nyakanga 2019,  ubwo mu biro bya Minisitiri w’Intebe haberaga umuhango wo kurahiza abashinjacyaha barindwi barimo babiri bo ku rwego rwisumbuye, babiri bo ku rwego rw’ibanze n’abandi batatu bagengwa n’amasezerano yabahaye inshingano zo gukora akazi kabo birinda ubucuti n’icyenewabo

Minisitiri w’Intebe  ati:”Hari indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza ari nawe twifuza, nzi neza ko izo ndangagaciro mwese musanzwe muzizi ariko ndifuza kugira nke z’ingenzi mbibutsa nko gukora akazi kanyu kinyamwuga, guhora murangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda ruswa n’ikimenyane n’ibindi bisa nabyo, kwirinda itonesha mu kazi n’icyenewabo umunsi ku wundi.’’

Niba Uwishema Benjamin aziranye na bamwe mu bashinjacyaha ba Ngoma singombwa kwirwa abiririmba kuko aba abashyira mu kaga ejo bakisanga hanze cyangwa Mageraragere.Mu gihe baba baguye mu mutego bakirikanwa Uwishema ntiyabatungira imiryango kuko umuheto woshya umwambi bitari bujyane.

Bijya bivugwa ko hari abantu benshi barya Ruswa kandi ku isi yose.Ruswa akaba ari kimwe  mu byaha bikorwa n’abantu benshi cyane.Babikora kubera gushaka gukira vuba.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradizo,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *