Croix-rouge y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda COVID-19 itanga inkunga ku bo yagizeho ingaruka

 Ku  bufatanye bw’umuryango utabara imbabare ( Croix Rouge –Rwanda)  na leta y’u Rwanda, bakoze ubukangurambaga ku baturage  mu gukumira no gukwirakwiza icyorezo cya corona virus ndetse itanga inkunga y’ibiribwa n’amafaranga. Croix-rouge y’u Rwanda yakomeje gukangurira Abanyarwanda gukurikiza gahunda za Minisiteri y’Ubuzima bahana intera ya metero mu gihe bahuriye abantu benshi nko mu isoko no mu nsengero .Abaturage bakaba baribukijwe gukaraba intoki  no kwambara agapfukamunwa .

Muri  gahunda ya Guma mu rugo ,  mu  kugoboka abaturage  Croix-Rouge-Rwanda  ifatanyije na Komite Mpuzamahanga ya Croix Rouge (International Committee of the Red Cross, ICRC), International Federation of Red Cross and Red Crescent Societies, IFRC); na Croix Rouge zo mu bihugu by’Ubuyapani, Ububiligi, Espagne/Spain na Autriche/Austria batanze inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’udupfukamunwa  ku miryango itishoboye irenga 13 000 mu gihugu hose mu Turere twa: Rusizi, Rubavu, Karongi, Nyabihu, Ngororero, Nyarugenge, Bugesera, Nyamagabe, Kirehe, Gasabo, Rutsiro, Kamonyi, Muhanga Nyagatare, Huye na Rwamagana.yahuye   n’ingaruka mbi za Covid19.

Croix Rouge Rwanda yashatse uburyo bukomeye bwo kugabanya ingaruka zaterwa n’icyorezo ku miryango yagizweho ingaruka n’ibiza kamere bitandukanye n’imyuzure n’inkangu, ishyiraho gahunda yo gufasha abababaye ibaha amafaranga “Cash Based Intervention”.

Ni muri urwo rwego hagobotswe  imiryango  2645  yahuye n’ibiza yatoranyijwe. Muri iki gikorwa Croix Rouge y’u Rwanda  ikaba yaratanze amafaranga agera kuri miliyoni magana abiri na cumi (  210,000,000 Frw) binyuze mu  buryo bwa Mobile Money Transfer. Imwe mu  miryango yagezweho niyo gahunda,  niyo mu Turere twa Gisagara, Ngororero, Rusizi, Nyagatare, Ngoma, Ruhango na Rulindo.

 

Ikindi , ku  bufatanye n’inzego zitandukanye: abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda, Abayobozi mu nzego z’Ibanze, inzego zishinzwe Umutekano, hatoranyijwe ibyiciro by’abantu bari mu miryango ibabaye cyane, itaragize igobokwa , irimo  abantu bashaje cyane, imiryango iyoborwa n’abagore, abafite indwara zidakira, cyangwa abafite imiryango igizwe n’abantu benshi bagahabwa inkunga y’amafaranga.

Ku bijyanye n’ubukangurambaga, ku bufatanye n’inzego za Leta, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije guhagarika ikwirakwizwa rya covid-19, ireba ko buri wese abona amakuru y.ingirakamaro Mu butumwa butandukanye bwatanzwe, harimo ubwandikwa bugashyirwa ahahurira abantu benshi nko ku masoko, burimo amakuru agaragaza ibimenyetso by’uwanduye COVID-19, ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki n’ibiganza kenshi, gushyira intera hagati y’abantu bari hamwe, cyangwa gutanga amakuru kuri nomero itishyurwa 114, ikoreshwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Hari ubwo hanatambutswaga ubutumwa bushishikariza Abaturarwanda kuguma mu ngo kubera ko hariho gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Muri iki gikorwa , Croix Rouge –Rwanda ikaba yarakoranye na Radio z’abaturage hatangwa ibiganiro, aho inzobere, abayobozi cyangwa abakora mu buzima batumirwaga kuri Radio bagatanga inama n’ibiganiro bitandukanye bijyanye no kwirinda  icyorezo cya COVID-19.

 Croix Rouge y’u Rwanda nk’indashyikirwa mu kugoboka abari mu kaga , mu nshingano ifite harimo kugabanya ingaruka zaterwa n’ibiza, n’ icyago cyateye kitateguje COVID-19 . Croix-Rouge Rwanda ikaba yarafashe ingamba  zo guhangana n’ingaruka za kiriya cyorezo, yigisha abaturage uko na bo ubwabo bagira uruhare mu gushaka ibisubizo byabo kuri kiriya cyorezo, ndetse urubyiruko rwigishwa uko rwagira uruhare mu kugabanya umubare w’abandura Coronavirus.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *