Musanze: Bamwe mu baturage batewe impungenge n’íbinogo bicukurwa mo itaka babumbamo amatafari
Mu murenge wa Kataraga wo mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara ibikorwa bitandukanye bibangamira ibidukikije muri ibyo harimo icukurwa ryítaka bakora mo amatafari, ibi bikorwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kataraga mu kagali ka Rubindi mu mudugudu wa Gatagara, bigakorwa hatitawe ku ngamba zo kurengera ibidukije, nkuko bitangazwa na bamwe mubahaturiye bagirwa ho ingaruka nibyo bikorwa.
Ngirimana Jean yabwiye umunyamakuru ko icukurwa ry’iryo taka riteza ingorane zitandukanye zirimo kuba haba indiri yímibu mu gihe kimvura , kuba byateza inkangu kuko kiba ari ikinogo kinini bityo cyakuzura amazi akinjira mu butaka bikaba byateza isenyuka ry’ amazu n’ibindi bikorwa bitandukanye bihegereye.
Agira ati’’ Ibi bikorwa byo gucukura itaka bigira ingaruka mbi kubuzima bwacu harimo nko kuduteza inkangu, kuko bikorwa hatitawe kumahame yo kurengera ibicukikije”.
Nyirumukiza Assumpta ni umwe mu badamu batuzwe no gucukura itaka akaribumbamo amatafari
Nyirumukiza Assumpta utuye mu murenge wa Gataraga utunzwe no gucukura itaka abumbamo amatafari akayagurisha abashaka kubuaka avuga ko iryo taka arikura mu mirima ye, kandi ko aribyo bimutunze.
Abajijwe niba adafite impungenge ko ibikorwa akora byagira ingaruka kubuzima bwe n’abandi bahegereye yasubije ko iyo amaze gucukura itaka bongera bakahasibanganya.
Agira ati” Iyo tumaze gucukura itaka tubumba mo amatafari turongera tukahasiba kuburyo nta mazi yahareka cyangwa ngo habe hateza impanuka nko kuba hagwamo abantu ’’.
Nyarama núbwo uwo Nyirumukiza atangaza ibyo ubwo twageraga ahacukurwa iryo taka twasanze hari ibinogo binini bitigeze basiba nkuko yabitangaje, bityo bikaba byateza ingaruka kubuzima bwábantu.
Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko ibikorwa naba baturage bitemewe ko bari kubigisha ngo babireke
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko ibikorwa nabo baturage bitemewe ariko ko batangiye kubigisha no kubasobanurira ububi bwabyo ngo babireke.
Agira ati’’ Ibikorwa nabo baturege ntabwo byemewe ariko turacyakomeza kubigisha ngo babihagarike’’.
Akarere ka Musanze ni Kamwe mu turere tugize intara yámajyaruguru kakaba kazwi ho kugira ibikorwa by’inshi bishingiye kubukerarugendo bitewe níbikorwa nyaburanga bikurura abahasura.
Banganiriho Thomas
8,591 total views, 1 views today