Abanyamuryango ba Koperative Dukundekawa Musasa bagenewe inkunga izabafasha kuzamura umusaruro wabo wa Kawa.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2020 , Nibwo abanyamuryango bagize Koperative Dukunde Kawa Musasa itunganya umusaruro ukomoka ku gihingwa cya kawa iherereye mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Ruli bagenewe inkunga y’ibikoresho bazajya bifashisha mu buhinzi bwabo bwa Kawa kugirango barusheho kongera umusaruro , bakaba bagenewe isuka ya majagu.
Abaturage batandukanye baganiriye n’itangazamakuru bemeza ko iki gikoresho bahawe kigiye gukomeza kubafasha kuzamura umusaruro wabo wa kawa.
Musengamana Augustin, ni Umuturage utuye mu Murenge wa Ruli , Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Gahondo, avuga ko yatangiranye na koperative Dukundekawa mu mwaka w’ 2000, yadutangarije ko ibikoresho bahawe bigiye kumufasha gukorera igihingwa cye cya Kawa.
ati”iyi majagu bampaye igihe kunfasha gukorera ikawa zange, izamfasha kuzimenera kuberako n’imvura yaguye noneho dusasire birangire za kawa zibonye amazi hanyuma tubone umusaruro mwiza “.
Musengamana Augustin akangurira buri muntu wese ufite igihingwa cya kawa kugana Koperative , kuberako imufasha kugera kuri byinshi birimo inama zitandukanye z’uburyo yita ku gihingwa cya Kawa maze bikamufasha kubona umusaruro mwinshi urenze uwo yabonaga ataragana koperative .
Celestin atuye mu Murenge wa Ruli , Akagari ka Busoro nawe ni umunyamuryango wa Koperative Dukundekawa Musasa avuga ko igikoresho yahawe kigiye ku mufasha guhingira kawa ye neza, ashyireho ifumbire, ayisasire maze umusaruro urusheho kwiyongera.
Kuba Dukunde kawa Musasa yageneye inkunga abanyamuryango bayo , babifashijwemo n’umufatanyabikorwa USADF(United states African Development Foundations ) yabahaye inkunga yitwa CARES ifite agaciro ka miliyoni zigera ku icumi y’amafaranga y’u Rwanda(1000.000 Frw). iyi nkunga ikaba igomba gukora ibikorwa bitandukanye muri Koperative, nkuko bitangazwa n’umucungamutungo wayo Bwana Ernest Nshimyimana .
Ati” inkunga twahawe n’umufatanyabikorwa wacu USADF , izafasha koperative ndetse n’abanyamuryango bayo guhangana n’ingaruka twatewe n’icyorezo cya COVID-19, mu bikorwa twahisemo dufatanyije n’abanyamuryango harimo gutanga ibikoresho byatuma abahinzi bongera umusaruro nka majagu, majagu ni isuka yifashishwa cyane mu buhinzi bwa Kawa”.
Nshimyimana akomeza avuga ko mu mushinga wo guhangana na COVID-19, harimo ko bagomba kubaka kandagira ukarabe aho uruganda rwa kawa ruherereye , ndetse no mu rwego rwo gukomeza ubucuruzi iyi koperative ikora izafata igice cy’inkunga yagewe maze ikagura amagunira azabafasha gushyiramo ikawa yo kohereza hanze, ibi bikazabafasha kugabanya amafaranga bakaga nk’inguzanyo muri banki.
Ubuyobozi bwa Dukundekawa Musasa burashimira umufatanyabikorwa USADF wabahaye iyi nkunga buvuga ko izabafasha kuzahura ubukungu bw’abanyamuryango ndetse na koperative muri rusange muri ibihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Koperative Dukundekawa Musasa igizwe n’abanyamuryango 1193 hakaba harimo abagore bagera kuri 254, kugirango ube umunyamuryango wa koperative usabwa gutanga umugabane ungana n’ibihumbi mirongo itatu(30.000 Frw) kandi ukaba usanzwe uri umuhinzi wa Kawa.
Biseruka jean d’amour/0785637480
inkuru mu mashusho