Abanyamuryango ba APEFE-Mweya, bagomba gushyira hamwe bakirinda imanza n’amacakubiri
Mu gihe hari gutegurwa uburyo amashuri yatangira bamwe mu banyamuryango n’ababyeyi barerera mu kigo cy’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye cya Apefe-Mweya kiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu , bavuga ko iyo haza kuba ubwumvikane ikigo cyabo kiba kigiye kongera gufungura imiryango.
Bikavugwa ko ubwumvikane buke muri APEFE-Mweya bwatangiye igihe Mukankaka Mariane yahanganaga na Kabuturu Felix , birangira Kabuturu Felix yigendeye nta remise et reprise ibaye.
Ikigo kimaze kugera mu maboko ya Mukankaka Mariane cyarazambye ,kubera iyo mikorere mibi cyahawe Nzabonimpa Anselme .Muri 2010 nibwo Ndakaza Laurent, yinjiye muri uwo muryango yakirwa na Nzabonimpa .
Mu myaka 16 yose, Nzabonimpa Anselme yayoboye APEFE-Mweya yahuye n’ibibazo byinshi kuko bari baramutereranye ,akandikira abanyamuryango abibutsa ko bahindura inyito y’ishuri nkuko bikubiye mu itegeko rishya no 04/2012 ryo kuwa 17 Gashyantare 2012 rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango nyarwanya itari iya leta, ariko bakavunura ibiti mu matwi.
Muri 2014 Ndakaza Laurent agiyeho byumvikanweho n’abanyamuryango nibwo itegeko twanditse hejuru ryashyizwe mu bikorwa maze APEFE-Mweya ihindura inyito iba ACTION DES PARENTS POUR LEDUCATION ET LA FORMATION DES ENFANTS aho kugirango yitwe OPEFE-Mweya ORGANISATION DES PARENTS POUR LEDUCATION ET LA FORMATION DES ENFANTS nkuko byari byaremejwe n’abanyamuryango muri 2012 .Ni umuryango umwe wagiye uhindura izina.
Umwe mu banyamuryango ati:”APEFE-Mweya imaze guhundura izina nibwo ibibazo byatangiye kuvuka maze padiri Claver agumura Mukankaka Mariane amubwira ko umuryango watanzwemo imigabane .Avuga ko ijambo ACTION , risobanura ibintu byinshi , ikirego aba akigejeje kwa gitifu w’Umurenge wa Gisenyi, atumiza impande zombi zirebwa n’icyo kibazo abagira inama yo kwirinda amatiku n’amacakubiri bagashaka icyateza imbere ikigo.Ariko ntibyakemutse hakomeje umwuka mubi hinjiramo n’ikibazo cya sendika SENJOUSMEL,biba bisubiye irudubi.Padiri akumvisha abanyamuryango ko Ndakaza yabagurishirije ikigo.”
Ndakaza yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, ntako atagize ngo ikigo gitere imbere ndetse n’ ireme ry’uburezi leta yashakaga ryari rihari.Ariko muri 2019, kubera imyumvire mibi n’amacakubiri y’amoko nkuko byanditswe mu ibaruwa ya Minisiteri y’Uburezi byatumye ikigo gifungwa.
Ndakaza ati:” APEFE Mweya ni umuryango utegamiye kuri Leta washinze ishuri ugamije guteza imbere uburezi ku Gisenyi aho wari ufite ishuri ry’incuke, iribanza n’iryisumbuye.Kubera amakimbirane yakunze kurivugwamo cyafunze imiryango.Aho kwigira hamwe uko ikigo cyagaruka ku murongo , bamwe birwa mu manza z’urudaca yaba mu manza z’ubucuruzi n’ubushinjacyaha.”
Ndakaza asoza avuga ko kuba muri APEFE-Mweya harimo ibibazo ari akamenyero ka Mukankaka Mariane ko gusenya ibyubatswe n’abandi.