Nyamirambo:Abakorera mu isoko rya Miduha barambiwe igitugu cya Mugisha

Umurenge wa Nyamirambo:Abacururiza mu isoko ryo mu Miduha baratabaza kubera igitugu cya Mugisha uriyobora. mu isoko rya Miduha.Ministri wa siporo yasuye isoko rya Miduha yakirizwaibibazo batezwa na mugisha

Bamwe mu bacuruzi n’abarema isoko rya Miduha  mu Kagali ka Rugarama , Umurenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko barambiwe ibikorwa by’ umuyobozi w’iryo soko Mugisha  na Mutuyimana Gabriel wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Nyamirambo wirukanwe kuri iyo mirimo na Dasso  Ryumugabe Rambert wahoze  ayobora DASSO,  mu karere ka Nyarugenge waketsweho  kunyereza ibihumbi magana atandatu akaza kwirukanwa .

Umwe mu bahacururiza ati:”Aba bagabo bombi wagirango igihugu bakigize icyabo, ni kwirwa mu isoko bateza akavuyo, kubera ko bigize abayobozi ntawubakoraho, barica bagakiza. Tukaba  dusaba  leta n’izindi nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu n’abarengera abaguzi n’abacuruzi kudutabara.”

Undi ati:”Bariya bagabo ntituzi icyo bitwaza none se abantu banze  Inkeragutabara kugirengo bashyireho Kampani yabo.Aha niho habaye ikibazo gikomeye kugeza naho umwanya wo kurinda umutekano w’isoko utangazwa kugeza ubwo amakampani  akiaganira isoko ,  Hame  security  itsinze  yimwa akazi ku mpamvu zitasobanutsee , Home security niya sosiyete yitwa AGRUN itwara ibishingwe ikanakora isuku mu isoko ryo mu Miduha no mu murenge wa Nyamirambo hose, isoko rihabwa Mbikira security yashinzwe na Mutuyimana Gabriel ,Ryumugabe Rambert.Iyi Kampani imaze gutsindwa nibwo ngo Mugisha yasohotse mu biro by’umurenge yijujuta avugako isoko batazaritanga.”

Kampani Mbikira security igizwe na bamwe mu bacuruza mu isoko hamwe na karane ngufu(abapakurura imizigo mu modoka)Nkuko twakomeje tubitangarizwa ngo hari ikibazo gikomeye ku isoko ryo mu Miduha kuko Mugisha yaremye itsinda ritesha agaciro Inkeragutabara kugeza naho bakoresheje bamwe mu bacuruzi bavugagako bibwe ibicuruzwa byabo.Twageze ku isoko tubura Mugisha ngo tuvugane ni inzego ziyobora Umurenge ntitwabasha kuzibona.Umunsi tuzabasha kuzibona tukavugana tuzabibagezaho.

Tariki ya 8 Ukwakira 2020, ubwo  Minisitiri wa siporo Aurore MIMOSA,aherekejwe n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, aba Akarere ka Nyarugenge na Nyamirambo ,  yasuraga iryo  isoko kugirango arebe uko gahunda zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 , zihagaze muri iryo soko, abaturage bamubwiye ko gahunda zo kwirinda Covid-19, bazigeze kure ko byabaye umuco kuri bo, ndetse ko mu minsi iri mbere azaba ari amateka.Ariko atungurwa no kumva bamubwira ko corona virus ibageze kure ari Mugisha , Mutuyimana Gabriel na Ryumugabe Rambert.Bamusaba  gufatanya n’izindi nzego kubarinda iyo COVID ya Mugisha n’agatsiko ke, yuzuye mu isoko rya Miduha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *