Kaminuza zitishyura abakozi zabaye nka ba rwiyemezamirimo ba bihemu
Bamwe mu barimu bigisha muri za kaminuza zafunze imiryango bari mu gihirahiro bibaza ukuntu bazishyurwa amafaranga yabo bakoreye.Kaminuza zafunze imiryango zitwaza ko kutishyura aruko zitagikora .Ariko bamwe mu bazishuza babona iyo atari impamvu kuko zari zifite amafaranga ku makonti yazo yishyuwe n’abanyeshuri ndetse n’aho zikorera hazwi .
Bamwe mu bakurikiranira bugufi ibijyanye n’uburezi batangaza ko mbere yo guhagarikwa zimwe zatungwaga agatoki kutishyura .Ni muri urwo rwego mu gihe zafunzwe, benezo babyungukiyemo babona impamvu n’urwitwazo ko kwambura.
Ku buryo nta gushidikanya ko babaye nka bamwe muri ba rwiyemezamirimo bambura abaturage kandi barakoze.Ugasanga aho kugirango rwiyemezamirimo ahembe abaturage ahubwo akigurira ikimodoka cya rutura cyo bwoko bwa Benz, Lange Rover cyangwa V8.Ibi ni ukunyunyuza abaturage izuba riva.
Hafi kaminuza zafunzwe sifite ubutunzi n’ibikorwaremezo.Mu gihe zitagikora uwo mutungo wagombye gufatirwa hakishyurwa abo ibyo bigo bibereyemo amadeni.Ikindi kandi mu gihe bamwe mu bakozi bitabaje ubutabera ngo bubarenganure, zimwe mu manza zaciwe izo kaminuza zagiye zitsindwa aho gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko bakajurira mu rwego rwo gutinza imanza kugirango babone uko basisibiranya ubutunzi ibyo bigo byibitseho cyangwa babone icyuho cyo kubigurisha.
Urugero zimwe muri izo kaminuza zafunze imiryango nka:Sinhghad Technical Education Society-Rwanda (STES) yakoreraga Kicukiro, Rusizi International University (RIU) y’ I Rusizi, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye mu karere ka Huye, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ndetse na Open University of Tanzania yakoreraga mu Karere ka Ngoma , zose zifite amazu zakoreragamo.
Mbere yuko zifungura imiryango Minisiteri y’Uburezi yari yazisabye kugira ibikoresho bihagije , abarimu b’inzobere kugirango zibashe gutanga uburezi bufite ireme.Ikibabaje nuko mu byo zasabwaga bijyanye n’abarimu ndetse n’abakozi bafite ubunararibonye muri ako kazi , izi kamunuza zagiye kureshya bamwe mu barimu bari bakomeye muri za kaminuza zikomeye , bababeshyeshya ibya mirenge birangira baberetse I Nzega.Ibaze nawe niba ukuye umwarimu muri kaminuza ikomeye mu Rwanda wahembwaga miriyoni n’igice z’amanyarwanda( 1.500.000 frws), ukamubeshya umushahara wa miriyoni ebyiri ( 2.000.000 frws) n’inzu yo kubamo , yatangira akazi ukamuha ukwezi kumwe kandi akoze amezi umunani, wumva atari ubuhemu.
Ikindi uwo mukozi ukuye ku kigo runaka , mu gihe utubahirije amasezerano , ntasubira ku kigo yakoreraga mbere kuko mu gihe adahari bamusimbije undi, birumvikana ko uba umugize umushomeri.Ikindi niba utamuhembye nkuko twabivuze hejuru akiyambaza ubutabera ngo bumurenganure, aho gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko ngo umwishyure ahubwo ugahitamo kujurira ni ubundi bugome burenze ukwemera.
Si barimu n’abakozi basaba uburenganzira bwabo na bamwe mu banyeshuri bigaga muri izo kaminuza bafite impungenge ko batasubijwe amafaranga yabo ngo barebe ikindi bayakoza .Abifite bahise bajya gushaka uko bakomereza mu bindi bigo , bagezeyo basabwa gusubiramo umwaka bari barangije.
Ngayo nkuko, ari MINEDUC na HEC bigane ubushishozi iki kibazo bunganire inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo bariya bakozi bakoreye za kaminuza zafunze imiryango bishyurwe.Imitungo yazo nitezwe cyamunara , hishyurwe abo babereyemo imyenda.
1,883 total views, 2 views today