Rubavu :Bamwe mu bavuga nabi gitifu wa Cyanzarwe ni abatifuza kubaka , bagamije gusenya ibyo amaze kugeraho
Nyuma yaho, Kazendebe Heritier , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe akemuye amakimbirane yavugwaga mu mudugudu wa Muti mu Kagari ka Rwangara mudugudu Maniraguha Yoram agasimbuzwa Nzayisenga Jean Pierre , wari ushinzwe umutekano bamwe mu batuye uwo Murenge barashima Kazendebe uburyo yashyize ibintu mu buryo.Bakibaza impamvu bamwe mu bamwandikishije mu binyamakuru icyo bari bagamije .
Umwe mu baturage ba Cyanzarwe ati:”Twababajwe n’inkuru yigeze gusohoka mu kinyamakuru gasabo, ivuga nabi Kazendebe Heritier , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wacu. Bamwe mu basomye iyo nkuru bavuze ko abayitanze ari munyangire , batifuza kubaka , ahubwo bagamije gusenya.Kuko ibikorwa Kazendebe Heritier yakoze muri Cyanzarwe byivugira. Ikindi kibabaje nuko bavuze ko ari incuti y’umuturage Patrck.Oya Gitifu Kazendebe ntarobanura abaturage be, bose abafata kimwe.Kandi amakuru dufite nuko ntaho ahurira nuwo muturage Patrick, kuko ataba mu Murenge wa Cyanzarwe aba iyo za Mahoko.Naho Kazendebe ni inyangamugayo umugejejeho ikibazo wese aragikemura.Hano Cyanzwarwe hakirwa ibibazo bitandukanye mu nama rusange yo gukemura ibibazo bitandukanye , nibura bijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarwanye n’ibindi…Kazendebe abikemura mu mucyo. »
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu bazi Gitifu Kazendebe , bavuga ko kubera kwitanga no gukorana umurava , ari inararibonye mu kuyobora Imirenge.
Umwe mu baturage ati:” Kazendebe ni inararibonye mu kazi, abamuvugaho ibintu bibi,baba bagamije kumusenyera no kumwangiriza isura .Yaje hano Cyanzarwe avuye mu Mirenge itandukanye .Mu Murenge wa Busasamana niho yamaze igihe kinini hafi imyaka 8.Kuba yarahatinze nta wundi wari kuhashobora ngo ahangane n’abacengezi cyangwa abandi bafite ingengabitekerezo mbi yo gusenya igihugu.Uretse Busasamana no mu yindi Mirenge yagiraga ibibazo Kazendebe yageragayo agashyira ibintu ku murongo.Umurenge akawuteza imbere , akubakisha ibikorwa remezo birimo amashuri, gukangurira abaturage kutanga mituweli, kujya mu bimina noEjo Heza.Byumvikane ko abamwangiriza isura batava kure, ari abo mu Murenge wa Cyanzarwe babona ibyo akora bakajiginywa, bakaba gusenya gusenya nkuko twakunze kubivuga hejuru.Naho ubundi Kazendebe agomba kubona nibura Prime y’igihe amaze ku bugitifu cyangwa akazamurwa mu ntera ”