Kampani Sator Rwanda Limited ikomeje gufasha abafite ibinyabiziga kwirinda impanuka zituruka ku muvuduko ukabije.
Sator Rwanda LTD ni kampani imaze imyaka irenga itanu ishyira utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governors mu binyabiziga, ndetse n’utureba aho ikinyabiziga giherereye tuzwi nka GPS Trackers utu twuma dushyirwa mu binyabiziga bitwara abantu n’ibintu iyi kamapani kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gucunga ingano y’imikoreshereze ya lisansi na mazutu mu modoka.
Kugeza ubu iyi Kampani ifite abakiliya barenga ibihumbi bitatu bakoresha Speed Governors zayo ndetse n’abagera ku ijana bamaze gukoresha ikoranabuhanga kabuhariwe mu gucunga imikoreshereze ya lisansi na mazutu mu modoka.
Tuyisenge J. Claude ni umuyobozi mukuru wa Sator Rwanda Limited. Avuga ko ikoreshwa ry’utugabanyamuvuduko na GPS Trackers ryagabanyije ku buryo bugaragara impanuka zo mu muhanda zaterwaga no kugendera ku muvuduko ukabije.
Ati:” impanuka zo mu muhanda ziterwa n’ibintu byinshi birimo nko gukoresha nabi umuhanda ku batwara ibinyabiziga, abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga ziregeje ibipimo byagenwe, abavugira kuri telephone batwaye ibinyabiziga, abatubahiriza ibyapa n’ibindi. urebye impanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije ku binyabiziga bitwara abantu n’ibintu zonyine wasanga zaragabanutse bitewe n’ikoreshwa ry’utugabanya-muvuduko na GPS trackers.”
Sator Rwanda Ltd yafunguye amashami hirya no hino mu gihugu.
Mu rwego rwo kurushaho guha abakiliya ba Sator Rwanda Ltd serivise nziza kandi ku gihe, iyi kampani yafunguye amashami hirya no hino mu gihugu. Aha twavuga nk’amashami y’iyi kampani abarizwa mu turere twa Rwamagana, Muhanga, Huye na Musanze.
Ubuyobozi bwa Sator Rwanda Ltd buvuga ko n’aho iyi Sosiyete itarafungura amashami, irimo gutegura uburyo yabikora kugirango irusheho kwegera abakiliya bayo n’abifuza kuba bo.
Ni uwuhe mwihariko wa Sator Rwanda Ltd?
Sator Rwanda Ltd ifite umwihariko mu bikorwa byayo bya buri munsi. Iyi sosiyete yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga ryikoresha (Automatic sms notification system) ryifashishwa mu koherereza ubutumwa bugufi umukiliya wese ufite ikinyabiziga kirengeje umuvuduko wagenwe ako kanya cyangwa kitabasha kugaragara ku murongo (offline) w’ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya aho imodoka iherereye n’umuvuduko igenderaho.
Ibi kandi byiyongeraho ko iyi sosiyete ifite icyumba cyabugenewe (control room) kirimo abakozi bahoraho bunganira uburyo bwo koherereza ubutumwa bugufi umukiliya bahamagara buri mukiliya wese ufite ikinyabiziga kigaragaza ibibazo maze agasabwa guparika ikinyabiziga cye kugeza igihe abatekinisiye b’iyi sosiyete bacyemuriye icyo kibazo.
Abakiliya kandi banohererezwa ubutumwa bugufi (sms notification) bubibutsa gukoresha igenzura ry’utugabanyamuvuduko twabo buri mezi atandatu bagahabwa n’inyandiko yemeza ko utugabanya-muvuduko na GPS Trackers byashyizwe mu binyabiziga byabo bikora neza (Compliance certificate).
Sator Rwanda LTD icuruza irindi koranabuhanga kabuhariwe mu guhangana n’abiba lisansi na mazutu mu binyabiziga. Ubu ni uburyo bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho aho nyir’ikinyabiziga ashobora kwifashisha mudasobwa cyangwa telefoni akareba aho ikinyabiziga cye gihereye, akaba yamenya ingendo cyakoze mu gihe runaka ndetse n’ingano ya lisansi cyangwa mazutu cyakoresheje, aho bizajya bifasha nyir’ikinyabiziga kumenya ingano ya lisansi cyangwa mazutu ikinyabiziga cye cyanyweye n’iyo cyakoresheje.
Ni ikoranabuhanga ryitezweho guhangana n’ubujura bukabije bwa lisansi na mazutu bikunze kugaragara ku bashoferi ndetse n’abashinzwe ubwikorezi mu bigo bitandukanye, akaba ariyo mpamvu bakangurira ba ny’iribinyabiziga, ibigo bya Leta n’ibyab’igenga gukoresha iri koranabuhanga mu rwego rwo kunoza imicungire n’ikoreshwa rya mazutu na lisansi dore ko ikoreshwa ryabyo nabi bikunze gutera igihombo gikabije
Kurwanya impanuka zo mu muhanda ni inshingano za buri wese ariko by’umwihariko, abayobozi b’ibinyabiziga bishyirwamo utugabanya-muvuduko bagomba gukurikiza amabwiriza y’ikoreshwa ryatwo aho bagomba kwitwararika mu gihe dusonnye tubamenyesha ko bagiye kurenza umuvuduko ntibahatirize.
Biseruka Jean D’Amour