Ni nde washutse Rusesabagina kwanga kwitabira iburanisha
Bamwe mu bakurikirana urubanza rwa Rusesabagina bibaza umuntu waba waramushutse ngo yange kwitabira urubanza aregwa mo ibyaha 13 birimo ikijyanye no kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no gutera inkunga iterabwoba.
Me Nsengiyumva Enos, umwe mu banyamategeko wunganira abandi mu nkiko yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko biriya bintu Rusesabagina yakoze, byo kwikura mu rubanza bidakunze kubaho ko nta wamenyanya icyabimuteye.
Ati:”Byari bisanzwe ko umuburanyi yihana umucamanza, naho kwikura mu rubanza ngo nta butabera ubona ntibyari bisanzwe.Ese ni iki cyarateye Rusesabagina kwanga kwitaba urukiko ?Ikigaragara nuko yashutswe ,niba ari avoka we, wamugiriye iyo nama ntawe ubizi.Ikindi yatangiye aburana avuga ko atari umunyarwanda.Yiyibagiza ko yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda ukoreye icyaha ku butaka bw’u Rwanda agomba kubiryozwa.Abonye ntacyo bitanze yikura mu rubanza.Abamugiriye izi nama baramubeshye cyane .”
Me Nsengiyumva akomeza avuga ko Rusesabagina yagombaga kuburana , yabona arenganyijwe akajuririra izindi nkiko kuko zihari, naho biriya yakoze ni nko kwihenura ku butabera .
Me Enos ati:”Yagomba kuburana , yakumva atanyuzwe akagana izindi nkiko.Cyangwa yabona ibyaha bimuhama agasaba imbabazi nk’abandi. Nsabimana Callixte,yemeye ibyo aregwa abisabira imbabazi.Ignace Nkaka wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR , ntiyaburanye urwandanze , yemeye bimwe mu byo aregwa asaba urukiko kubabarirwa akajya mu buzima busanzwe nk’uko leta yabikoze kuri bamwe mu bahoze ari abarwanyi bakomeye muri uwo mutwe.
Ignace Nkaka (ibumoso) na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka ‘Abega’ ( Photo:net)
Hari abatangaza ko Rusesabagina yikuye mu rubanza amaze kumva ko Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ikemanga ubutabera bwe, azahabwa, ivuga ko bamwe mu bategetsi mu Rwanda basa n’abamaze kumucira urubanza.
Hon.Dr Pierre-Célestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe, ubu akaba ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba , tariki ya 25 Gashyantare 2021, aganira n’Igihe.rw yavuze ko yatunguwe n’imvugo ya Rusesabagina,mu gihe yihakanaga ubunyarwanda.
Hon. Dr Rwigema ati :“Ubu u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, igihugu afitemo abasekuru n’abasekuruza kiracyamubara nk’Umunyarwanda. Hari ibintu umuntu avuga […] njye nabifashe nk’amashyengo kuko numva bitumvikana. Yabivuze se mu ruhe rurimi ko ari Ikinyarwanda!”
Naho kuba Rusesabagina yaranze kuburana ngo azafungurwa n’igitutu cy’amahanga Hon.Dr.Rwigema asanga nabyo ari amashyengo ya Rusesabagina.
Ati:”Leta y’ u Rwanda ni igihugu cyigenga, kitavugirwamo ikindi n’ubutabera bw’u Rwanda burigenga. Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ntitegeka u Rwanda.Ikiruta ibindi byose Rusesabagina niyemere ibyo aregwa asabe imbabazi kuko ibimenyetso bimushinja bihari,naho ibyo arimo ntacyo izamumarira.”