Raila Odinga ahinduye amateka ya Kenya

Uyu mugabo uyoboye impuzamashyaka itavuga rumwe na Leta, NASA, avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, dore ko ayategetswe n’urukiko rw’Ikirenga akaba mu Ukwakira atayitabiriye kuko yavugaga ko adaciye mu mucyo.

Mu matangazo Amerika na EU byasohoye kuri uyu wa Kane, byavuze ko abayobozi bose bagomba kubaha icyo Itegeko Nshinga rya Kenya rivuga.

Umuvugizi w’Ibiro bya Leta ya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Heather Nauert, yavuze ko Perezida uzwi kandi wemewe n’amategeko ari Uhuru Kenyatta watsinze amatora yo mu Ukwakira.

Nauert yavuze ko ibindi bibazo byose byavuka nyuma bigomba gukemuka hisunzwe amategeko.

EU nayo yatangaje ko kubaha amategeko harimo no kwemera ko Kenyatta ari we Perezida wa Kenya.

Itangazo ryayo rigira riti “Umwaka w’amatora muri Kenya wararangiye, kandi ibibazo byasizwe n’uburyo amatora yagenze bikwiye gukemurwa. Abo bireba bose bagomba guharanira ituze.”

Ibi bihugu kandi byasabye Leta ya Kenya kubaha uburenganzira bwo kwisanzura, gufungura televiziyo eshatu zafunzwe ubwo Odinga yarahiraga.

Televiziyo zafunzwe ni NTV, Citizen na KTN News ubwo zageragezaga gutangaza irahira rya Odinga imbonankubone. Kuri uyu wa Kane Urukiko rukuru rwategetse ko zifungurwa. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byamaganye irahira rya Raila Odinga, bishingiye ko ritubahirije Itegeko Nshinga igihugu cya Kenya kigenderaho dore ko ryanasize umugani bitewe n’uburyo ryakozwemo.

Ibi byigeze gukorwa  muri Congo , ubwo umuyobozi w’ishyaka UDPS, Etienne Tshisekedi( uwo mubona ku ifoto hejuru) ritavugaga  rumwe na leta ya Congo,.Muri 2011, Tshisekedi yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahanganye na Joseph Kabila, biza gutangazwa ko yatsinzwe ariko we avuga ko yatsinze ndetse anarahirira iwe mu rugo nka Perezida wa RDC. Icyo gihe nabwo byari urwenya kuko Kabila yashyizeho Polisi ndetse n’abashinzwe umutekano wa Kabila bagota inzira zose zijya mu rugo rwe bamufungira mu nzu itarigeze imenyekana.

Nyirubutagatifu Vedaste

 1,286 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *