First Lady Jeanette Kagame yayoboye amasengesho ya National Prayer Breakfast

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ari I Washington muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho kuri uyu kane yayoboye  amasengesho yitwa National Prayer Break-Fast.

Aya masengesho ngaruka-mwaka ahurirwamo n’ibihumbi by’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu 100 byo hirya no hino ku isi.

Ashingiye ku magambo akubiye mu isengesho rya Mutagatifu St. Francois d’Assise, mu kuyobora iryo sengesho, Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yahamagariye abaryitabiriye bose… Kurangwa no kuzana urukundo ahari urwango, Kugaragariza imbabazi abagize ibicumuro, kugaragaza ukuri aharangwa amakosa, ndetse no kugarurira icyizere ahabuze ibyiringiro.”

Mu isengesho rye kandi yavuze ko kuri ubu abanyarwanda bashimira Nyagasani kuba yarerekeje urumuri rwe ku majoro y’icuraburindi, ndetse no kuyobora u Rwanda mu rugendo rurerure rw’amage rwanyuzemo harimo no gusenyuka mu myaka 24 ishize.

Ati kandi: Turagushimira Nyagasani ko kuri ubu u Rwanda rwigeze gusenyuka,  rukarangwamo amacakubiri mu mateka yarwo ateye agahinda, n’íntimba kurenza uko umuntu yabivuga, ariko kuri ubu akaba ari igihugu cy’urumuri n’itabaza ry’amahoro riri ahirengeye ku bakobwa n’abahungu bose bacyo.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika Mukantabana Mathilde, yatangaje ko Perezida wa Amerika Donald Trump nawe yashimye uburyo ndetse n ‘isengesho Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yakoresheje atangiza ayo masengesho ya National Prayer Breakfast.

 1,314 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *