Kayonza:Imiryango 190 yahuye n’ibiza yagobotswe na Croix Rouge y’u Rwanda
Mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bahuye n’ibiza , Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yahaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda imiryango 190 yo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza ngo bakore imishinga ibafasha mu kwiteza imbere muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya Covid-19.
Muri icyo gikorwa abaturage bishimiye inkunga bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda , bavuga ko bagiye kuyikoresha neza kugirango biteze imbere bahindura ubuzima bubi barimo.Abatanze ubuhamya bavuze ko ,amafaranga babonye bagiye kuyakoresha, basana imisarani n’inzu byangiritse ndetse guhinga no kugura amatungo.
Bwanakweri Eugene, umuhuzabikorwa wa Croix Rouge Rwanda mu Karere ka Rwamagana na Kayonza yabwiye abaturage ko mu nshingano za Croix Rouge harimo gutabara no kugoboka ababaye kurusha abandi.
Ati:”Baturage ba Mwiri, mwihangane tuzi ko muri Gicurasi mwahuye n’ibiza , imyaka yanyu ndetse n’amazu byarangiritse .Croix Rouge rero nk’umufasha wa leta ntiyabibagiwe, yabazaniye ubufasha , ngirango buri wese afite telefoni , nimurebe message Croix Rouge Rwanda , yabasaniye.Ayo mafaranga mubonye mugende muyakoreshe icyo yagenewe. Ikindi kandi mukomeze gahunda za leta zo kwirinda Covid-19.”
Muri icyo gikorwa , Ndayambaje Jean d’Amour, Admin w’umurenge wa Mwili yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda inkunga itanze .
Ati:”Iyi nkunga abaturage babonye natwe nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Mwili itugezeho kuko mu gihe umuturage wahuye n’ibiza yari kuzaza kutwiyambaza hari ibyo tutari kumufashaho.None nka Croix Rouge nk’umufasha wa leta irabidukoreye, tubijeje ko aba baturage muhaye ubufasha tuzababa bugufi , kugirango iyi nkunga bazayibyaze umusaruro.”
Muhaweninama Jean D’Arc, perezidente wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye abayurage babonye ubufasha , kukoresha neza icyo iyo nmkunga yagenewe.
Ati : »Aya mafaranga ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda ( 149.000 frws) mubonye, mugende mugure amabati, abadafite ubwiherero mubwubake musane amazu ubundi mukore imishinga ituma muhindura ubuzima. »