Rubavu:Umujyi wa Nyamyumba uri gutera imbere kurusha uwa Gisenyi.
Nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Nyamyumba , ngo bitewe n’ibikorwa remezo bitandukanye biri muri uwo Murenge ngo uko bucya bukira umujyi wa Nyambyumba uracaho Gisenyi.
Hafi utugali tugize Umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, dufite amashanyarazi biri mubituma aribyo bituma bimwe mu bikorwa biri muri uwo Murenge biri kwihuta mu iterambere
Kazendebe , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko, Nyamyumba iri gutera imbere nkuko abaturage babyivugira .
Ati:“Ni byo koko , umujyi wa Nyamyumba uri gutera imbere kandi buri wese arabibona.Urugero hari ibyambu by’amato by’amato n’uburobyi, urwengero rwa BRALIRWA n’umushinga wa Gaz Methane Power Plant .Uru rugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu.Ikindi hafi imihanda yose iri mu mujyi wa Nyamyumba iri gushyirwamo kaburimbo.”
Kazendebe akomeza avuga ko kimwe n’indi mijyi , umujyi wa Nyamyumba wakozwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 naho ubundi iterambere baba barigeze kure.
Umushinga wa Gaz Methane ( Photo:net)
Ati:“Muri aka Karere ka Rubavu, turi mu Gahunga ya Guma mu rugo, abaturage benshi bahawe urukingo rwa Covid-19. Nyamyumba igice kimwe harimo imirimo y’ubucuruzi n’ibikorwa bya leta n’abigenga.Naho ahasigaye n’ubuhinzi n’ubworozi kandi handi ubu ni saison y’ubuhinzi.Kuba hari abaturage begerejwe amashanyarazi byatumye abaturage bihangira imirimo no kongera ibikorwa by’amajyambere.
Kazendebe , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko kwegereza amashanyarazi abaturage byatumye bashyira mu bikorwa imishinga yabo ibabyarira inyungu nko kogosha , ububaji no gusudira.