Ishyaka PSR, ryahuguye abayoboke byaryo ku cyerekezo 2050

Hon.Rucibigango J.Baptiste , perezida w’ishyaka rya gisosiyarisiti rirengera abakozi mu Rwanda

Mbere y’amahugurwa,Perezida w’ishyaka Hon.Rucibigango J.Baptiste, yavuze ko ishyaka PSR, kimwe n’andi yose akorera mu Rwanda agendera ku mategeko ya discipline, ni muri urwo rwego buri muyoboke ,uvuzweho  imyitwarire mibi cyangwa  ubundi  busembwa, ahanwa cyangwa agahagarikwa ntazongere kwitabira inama z’ishyaka.Ariko iyo basanze arengana agaruka mu ishyaka.

Ati:“Ngirango mwabonye   Emile Munyemana    secretaire general  w’ishyaka ryacu rya gisosiyarisiti rirengera abakozi mu Rwanda, yafunzwe hafi umwaka  wose none  ari hano.Nta yindi mpamvu nuko ku cyaha yari akurikiranyweho , ubutabera bwasanze ari umwere, nababwire  icyo yari afungiwe nuko yafunguwe.”

Munyemana yasobanuriye ba Camarades bagenzi be, uburyo yafunzwe n’uko yafunguwe.

Ati:“Nafunzwe ku kagambane k’abaturanyi na munyangire , inzego zifite ubutabera mu nshingano zabwo zaracukumbuye zisanga ndengana, ndarekurwa .Sinigeze nkatirwa n’inkiko kuko nta cyaha bansanganye.Na Hon.Rucibigango yabajije inzego zose mu Karere ka Musanze , zari zifite dosiye yanjye , zimubwira ko ndi umwere, nta cyaha mfite,  murakoze kuba nsubiranye namwe .”

Abari mu nama bishimiye ko yagizwe umwere akaba agarutse, ariko bamugira inama yo gushaka  icyangombwa kibigaragaza  kugira ngo ejo atazongera kuba yahohoterwa.

Emile Munyemana Secretaire general w’ishyaka PSR ( Photo:Uwitonze Captone)

Nyuma y’ubwo buhamya bwa Emile Munyemana , hakurikiyeho amahugurwa nyirizina  yatanzwe na Rutikanga Jean Bosco asobanura  :”Porogaramu y’icyerekezo 2050.”

Rutikanga ati:”Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo u Rwanda rwahereyeho ni ukongera kubaka inzego no gucunga umutekano w’Abanyarwanda bose. N’ubwo ibintu byose byihutirwaga nyuma ya Jenoside, u Rwanda rwahisemo ibintu bitatu ari byo: Kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure; ari nabyo bishimangira uburyo budasanzwe bwo gukora.

Rutikanga J.Bosco yavuze ko icyerekezo 2050 gikubiyemo ibintu byinshi by’iterambere ry’umunyarwanda.Avuga ko nk’abakozi bahembwa ku kwezi  badakwiye  kunyurwa n’umushahara cyangwa umusaruro ubaha umunsi ku munsi, ahubwo ko icyihutirwa ari kuwubyaza umusaruro .

Rutikanga J.Bosco, NEC Zone ,coordinateur Nyarugenge-Gasabo ( Photo:Captone)

Jean Bosco Rutikanga ati:”Indirimbo yo ku butegetsi bwa Habyarimana ngo”Umurimo ni guhinga ibindi ni amahirwe bigomba kuvaho .Abantu bakareba kure , bagakora bakiteza imbere.Abo bategetsi b’ibyo gihe kuvuga ko umurimo ari guhinga ibindi ari amahirwe ni yo vision bari bafite yo kwikunda nta gutekerereza abaturage.Umuntu akahinda utujuma n’ibishyimbo byashira inzara ikakwica. Burya VUP, yavanye abaturage mu bukene. Ikindi tugomba kwirinda ya mvugo y’Abatariyani no Turye tunywe twipfire.Ugombwa kurya utekereza ejo hazaza.Nanyuze i Nyamirambo mu kabari TORRINO, umugore anywa akarahure gato kagura ibihumbi icyenda, muzi icyarimo rwari uruvange rwa za likeri kandi ntiyanyweye kamwe.Murumva ni gusesagura.”

Icyerekezo cy’u Rwanda 2050 gikubiyemo ingamba z’igihe kirambye z’icyerekezo cy’“u Rwanda twifuza” kimwe n’uburyo bwo kugera kuri  iyo ntego. U Rwanda rwubakiye ku byagezweho mu myaka makumyabiri ishize nubwo atari byose byagezweho nk’uko byifuzwaga, rushingiye kandi ku masomo rwakuye ku ngorane rwagiye ruhura nazo kugira ngo rubashe kugera ku Cyerekezo 2020; u Rwanda ubu rufite intego yo guhindura no kuzamura ubukungu bwarwo ndetse no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda
bose.
Abanyarwanda bazi neza ko kugera ku ntego z’Icyerekezo 2050 bitoroshye ariko bishoboka.Ibi bizasaba imbaraga zidasanzwe no gufata ibyemezo bikomeye.

Rutikanga ati :”Mu itegurwa ry’Icyerekezo 2050 ryashingiye kuri gahunda z’ibikorwa by’iterambere biteganyijwe ku rwego rw’Isi n’urw’Akarere u Rwanda ruherereyemo hagamijwe guhuza intego n’ibipimo bikubiye muri izo gahunda  harimo: Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), Icyerekezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika 2063, Icyerekezo 2050 cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, n’Amasezerano y’i Parisi ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere, n’izindi.Icyerekezo 2050 gikubiyemo inzira nshya izageza igihugu ku bukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035, no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu
2050.”

U Rwanda rwubakiye ku byagezweho mu cyerekezo 2020 birimo gushimangira uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, imiyoborere myiza, kugira igihugu kigendera ku mategeko, amahoro n’umutekano; u Rwanda ruzinjira mu kindi cyiciro cy’iterambere ry’igihe kirekire aho igihugu kizaba kigamije gusigasira ibyagezweho no gukomeza amavugurura agamije guhoza umuturage ku isonga.

Gufasha abaturage igenamigambi

Abari mu mahugurwa basabwe  kwegera abaturage kugirango bagere ku cyerekezo 2050,  cyane cyane bagakangurira  abaturage gushyira abana mu mashuri kuko niwo musingi w’iterambere rirambye.

Rutikanga ati:”Uburezi bufite ireme mu byiciro byose buzashimangirwa, by’umwihariko mu mashuri atanga uburezi bw’ibanze. Atari bya bindi byo gukoporora ibyo abanda banditse.Namwe mugomba kubigiramo uruhare .Atari bya bindi byitwa rendez-moi mes notes.Abaturage bagomba gutura heza, ngizo za Nolvege, mu Biryogo , za BK hatunganyije aho abaturage bicara.Mu Rwanda, iterambere ry’imijyi ririhuta cyane havuka imijyi myinshi iminini n’imitokandi igenda ikura. Iterambere ry’imijyi ritanga amahirwe menshi mu bijyanye no kubona amasoko, kugira ubumenyi ngiro, kubona akazi, n’ibindi. Mugende murebe umuhanda wa Kicukiro, imodoka zijya zinyura hejuru izindi hasi.”

Nkuko byasobanuwe  ngo ibi byose tuzabigeraho twimakaza umuco nyarwanda, gukunda igihugu, gukorera hamwe no kwihesha agaciro.Kuvuga ururimi rwacu neza, kwambara neza, Atari bya bindi urubyiruko rwihaye rwo kwamba imyambo igaragaza zimwe mu ngingo z’umubiri. Hanyuma ikindi ni gutanga serivisi nziza no guteza imbere ubukerarugendo.

Perezida w’ishyaka rya gisosiyarisiti rirengera abakozi mu Rwanda, Hon.Rucibigango  Jean Baptiste yavuze ko hashingiwe ku ntambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu nzego zitandukanye, Icyerekezo 2050 gitanga ishusho ihamye y’ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Hon.Rucibigango Jean Baptiste ati:”Byose bizagerwaho nta gucanamo ibice abanyarwanda nkuko leta za mbere zakoraga  , mwebwe urubyiruko  mugomba gukangurira abaturage kwiteza imbere nkuko bikubiye muri porogaramu cy’icyrekezo 2050.Bityo igihugu cyacu kizaba gihagaze neza mu mahanga ku rwego rw’ubukungu n’iterambere rirambye.”

Amashusho agaragaza ba Camaradese mu mahugurwa (Photos:Captone)

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *