Ngoma:Inkunga ya Croix-Rouge y’ u Rwanda yahinduye imibereho y’abaturage
Tariki ya 27 Werurwe 2022 , Croix Rouge y’ u Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze inkunga y’amafaranga ingana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 frws) ku muturage umwe mu Karere ka Ngoma mu Mirenge ya Kibungo, Mutenderi na Jarama.Abagezweho ni cyo gikorwa ni abantu 189 .Mbere bari bahawe ibihumbi 30 byo kwikenura , byumvikane ko buri muntu yabonye inkunga ingana n’ibihumbi ijana na mirongo inani ( 180.000 frws).
Ayo mafaranga azabafasha kwikura mu bukene bakora imishinga iciriritse ituma bahindura ubuzima. Si ubwa mbere Croix Rouge y’u Rwanda ikora icyo gikorwa kuko no muri Kamena 20211 mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, Croix Rouge y’u Rwanda yageneye imiryango isaga 2500 yo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Turere twa Kayonza na Ngoma, Nyagatare na Kirehe itanga inkunga ya 30.000 Frw kuri buri muyango, nyuma itanga andi 150.000 frw yo gushyira mu bikorwa umushinga abaturage bahisemo.
Byumvikane ko muri uyu mwaka wa 2022, Croix Rouge y’u Rwanda yongeye kukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abababaye kurusha abandi .Abagenewe iyi nkunga batoranyijwe mu bandi bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 .Ariko mu murenge wa Kibungo habayeho umwihariko kuko hafashijwe ababagore bicuruza kugirango bahindure imibereho.
Mu mirenge ya Kibungo , Mutenderi na Jarama irimo abahawe inkunga , Pierre Claver Ndimbati, umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda, yabwiye abayibonye ko bagomba kuyikoresha neza, ikabagirira akamaro bagahindura imibereho.
Ati:”Amafaranga muhawe ni ayanyu, ntihagire ubashuka ngo mu muhe ibihumbi bitanu ko yabashyize kuri lisiti.Mugende muyakoreshe neza , mukore imishinga.Kandi tuzagaruka kureba icyo mwakoze, abo tuzasanga barakoze neza bazabahemba babone indi nkunga naho abazayipfuza ubusa nta yindi bazabona.“
Pierre Claver Ndimbati, umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kibungo( Photo:Captone)
Landrada Uwera, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku Murenge wa Kibungo ( ku ifoto hasi ) wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere yashimiye Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta , ko ihora izirikana kwita ku mibereho y’abaturage.
Ati:“Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda yita ku baturage bacu.Simwe ifashije bwa mbere kuko hari n’abandi yafashije mbere.Twifuza ko ubufasha muhawe buzabagirira akamaro.Mugende mukore imishinga mwiteze imbere, muhindure ubuzima , ku buryo mutazongere kugaragara ku rutonde rw’abafashwa.”
Bamwe mu babonye ubufasha , bavuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta inkunga babonye itazabapfira ubusa, bagiye gukora, bizigama bahindura ubuzima .
Bamwe mu baturage babonye imfashanyo ya Croix Rouge y’u Rwanda babikuza amafaranga ku mwa ajenti
Nyirabikari Virijiniya , wo mu Kagali ka Muzingira , Umurenge wa Mutenderi ati: “Ndashimira cyane Croix-Rouge iduhaye ubufasha bukomeye buje kunganira ubushobozi twari dufite, ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 frws) ni ubufasha bukomeye cyane .Ngiye kongeraho ibihumbi 50 ngure isambu yo guhingamo ibishyimbo n’ibigoli.”
Aba ni bamwe mu bafashijwe na Croix Rouge y’u Rwanda tariki ya 27 Werurwe 2022 mu Mirenge ya Mutenderi na Jarama