Umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri uzaba kuwa Mbere
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) bwatangaje ko umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’r) uteganyijwe kuwa Mbere tariki ya 02 Gicurasi 2022.
Mu itangazo RMC yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’Umuryango bwatangaje ko Abayisilamu bose ko isengesho ryo kuri uwo munsi mukuru wa Eidil-Fit’ri ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, rizatangira guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Ubuyobozi bukuru buboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu n’Abanyarwanda bose muri rusange kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Eidil-Fit’ri.
Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’idini ya Islam, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.
Eid al-Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakajya kwishimana n’abayisilamu kuri uwo munsi mukuru.