Gakenke-Muhondo: Abaturage bahinga igishanga cya Buzinga bishimiye kongera guhinga igihingwa bumvikanyeho.

Mu minsi ishize mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye inkuru yavugaga ko abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo bakora ubuhinzi mu gishanga cya Buzinga byavugwaga ko bategetswe guhinga igihingwa cya Geranium kibyazwamo imibavu, cyakwera ngo bakabura aho bagurisha umusaruro wabo.

icyo gihe hatungwaga urutoki kampani Bumbogo highland essential oil crops kuba yarabakanguriye kureka ibyo bahingaga birimo, imboga,amashu,intoryi n’ibigori maze bakayoboka igihingwa cya Geranium.

Abaturage bamaze kugaragaza ko batishimiye igihingwa bahingaga nibwo Akarere ka Gakenke kari gafitanye amasezerano na Bumbogo highland essential oil crops baseseje amasezerano bari bafitanye maze hemezwa ko igishanga gisubiye mu maboko y’Akarere ariko abaturage bakongera guhinga igihingwa bazumvikanaho hagati yabo n’Akarere.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV mubiganiro yagiranye n’aba bahinzi bahinga muri iki gishanga , hamwe n’ubuyobozi bwa kampani Bumbogo highland essential oil crops ihagarariwe na Nyirangwabije Therese.

Yankurije Aline ni umutugare utuye mu Kagari ka Ruganda avuga ko kuba bagiye kongera guhinga igihingwa bihitiyemo nk’abahinzi bigiye kubafasha kongera gutera imbere.

Ati: “mbere twahingaga ibihingwa bidufasha mu buzima bwa buri munsi, nyuma tubwirwa ko dukwiriye guhinga Geranium maze turabikora ariko umusaruro wayo ntabwo wadufashaga nkuko ibyo twahingaga mbere byadufashaga, ubu rero twishimiye ko tugiye kongera kujya duhinga ibihingwa twihitiyemo”

Umuturage Munyabagisha Evaliste nawe atuye mu Murenge wa Muhondo Akagari ka Ruganda, avuga ko igihingwa cya Geranium kitabahiriye ngo babashe kubona umusaruro ubageza ku byiza nkuko mbere byari bimeze ariko ko kuba bagiye kongera kujya bahinga igihingwa bihitiyemo bizafasha mu iterambere.

Ati:”igihingwa cya Geranium ntabwo cyaduhaye iterambere nkuko twabyumvaga, ariko kuba twongeye guhabwa uburenganzira bwo guhinga igihingwa tuzaba twumvikanye n’ubuyobozi bw’Akarere twizeye ko igihingwa tuzumvikanaho kizatugeza ku iterambere”.

Nyirangwabije Thereze uhagarariye Kampani ya Bumbogo highland essential oil crops

Nyirangwabije Thereze uhagarariye Kampani ya Bumbogo highland essential oil crops ubwo yasubizaga igishanga Akarere ka Gakenke yatangaje ko ibikorwa bya Kampani byo gukora imibavu bidahagaze kandi ashimira abahinzi mu gihe bamaze bakorana akangurira bifuza gukomeza gukorana na Kampani ko bakomeza guhinga bimwe mu bihingwa bibyazwamo imibavu byera ku misozi . kuko uruganda ruzakomeza gukora Kandi ko ruzatanga akazi ku bakifuza Kandi bujuje ibisabwa,abo rero nibamwe muri bo cyangwa abana babo.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke  Nizeyimana JMV avuga ko abaturage batazahinga ibihingwa binyuranye mu gishanga ko ahubwo bazumvikana igihingwa bakwiye guhinga.

Ati:” kuba mwongeye kwemererwa kujya muhinga ibihingwa mushaka ntabwo bivuze ko buri wese azajya ahinga igihingwa yishakira, ahubwo tuzajya dufatanya guhitamo igihingwa kigendanye n’ibihe by’ihinga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke  Nizeyimana JMV

Biseruka Jean d’amour & Ahimana Theoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *