Abangavu bemeza ko ibyumba by’abakobwa mu bigo by’amashuri byabagiriye akamaro
Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu mashuli abanza n’ayisumbuye bavuga ko ibyumba by’abakobwa bimaze imyaka isaga 5 bibashyiriweho ku mashuli, bibafasha kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango no kwiga batekanye.
Ku ruhande rw’abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuli nabo bavuga ko ibyumba byashyiriweho abakobwa ari kimwe mu bibafasha gukurikira neza amasomo yose.
Amafaranga ahabwa ibigo by’amashuli ngo afashe mu kugura ibikoresho abakobwa bakenera ngo bite ku isuku yabo, ibigo biyahabwa binyuze mu turere.
Gahunda y’icyumba cy’umukobwa, ni gahunda yatangijwe na Ministeri y’uburezi mu mashuli abanza n’ayisumbuye, mu mwaka wa 2012 nk’imwe muri gahunda yo gufasha abana b’abakobwa gukorera isuku ku ishuli no kwirinda ko bata amasomo bitewe n’impinduka ku mibiri yabo.
1,702 total views, 2 views today