Musanze:Uko uyu mujyi uzamuka ni nako abakire barazamuka mu buryo budasobanutse.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko muri kino kinyejana mu Rwanda habonetse abantu bakira ku buryo bwihuse kurusha ibindi bihugu byo ku isi.Ku buryo wahuraga n’umuntu acunga ingorofani, umunyonzi, umudozi , igisambo  cyangwa umumotari ,bwacya ukongera kubona wa muntu afite amagorofa agendera muri za PRADO,TXL na V8 ariho havuye ya mvugo ngo kanaka ajya ikuzimu!

Musanze ngo ushobora kuba ari umujyi wa 2 mu Rwanda kubera ubukerarugendo.Hakaboneka n’amahoteri menshi ahenze cyane nka Bisate Lodge, Sabyinyo Silverback Lodge zo mu Birunga usanga zuzuyemo ba mukerarugendo b’abazungu gusa uretse abirabura bakoramo .Kuko ubonye ibiciro byazo ndakurahiye nta munyarwanda wo ku rwego rwa minisitiri wararamo umunsi ijoro rimwe keretse yigomwe imishahara ye y’amezi 2, aban batarya cyangwa se yatse inguzanyo muri banki.Kuhara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Hari izindi hotel zikurura ba mukerarugendo kubera ko ziri ku muhanda na jardin nka Muhabura hotel,Fatima Hotel  na  La Palme hotel.Hakaza izindi zifite inyenyeri ya 4 nka Virunga hotel na Classic i Nyakinama n’akandi kitwa Home Inn hotel ya rubanda ruciriritse cyane ko n’Akarere ka Musanze niho kakirira abashyitsi.

Nkuko twabyanditse hejuru ko umujyi wa Musanze ukomeje kuzamuka mu nzego zose zigaragaza iterambere, benshi akaba ariho bahera bemeza ko ariwo ugwa mu ntege umujyi mukuru w’ U Rwanda  Kigali.

Koko rero, uyu mujyi ubu urazamurwamo inyubako zigezweho, ibikorwa remezo bindi nk’imihanda n’iby’amazi meza, inganda nk’urwa Sima, bikomeje kugezwa muri uyu mujyi ufatwa nk’uw’ubukerarugendo.

Ababikurikiranira hafi, bemeza ko iri terambere Akarere ka Musanze gakomeje kwigezaho, karikesha cyane cyane umuhati w’abahakorera cyane cyane abacuruzi badasiba kuzamura ingano y’umutungo wabo, babikesha nyine amahirwe aka karere kagaragaza mu ishoramari, harimo  ubukerarugendo, ubutaka bwiza bubereye ubuhinzi ndetse naho gaherereye hagati neza y’umuhanda werekeza Rdc n’undi ugana Uganda.

Ikinyamakuru Gasabo cyakoze ubushakashatsi ku bashoramari bakorera mu mujyi wa Musanze, maze kibakorera urutonde rwa 6 baza ku isonga mu kugira agatubutse. Abo baherwe ni bande, bakorera mu zihe nzego z’ubukungu, ikigereranyo cy’ingano y’umutungo wabo ni ikihe

Mu bagabo bavugwa ko bakize bitunguranye  ,tugiye kuvuga bake abandi ni ubutaha.

Ngo hari uwitwa Muhizi.Bivugwa ko azwi cyane mu bijyanye no gutwara abantu, akaba ari mu bambere batangiranye n’icyitwaga  ATRACO ahagana muri za 1995, akoresha nawe taxis minibus. Aha niho yagiriye umugisha n’amahirwe kuko muri uyu murimo yajye guhabwa kuyobora ATRACO mu cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri ahita amenyana na Colonel DODO Boss wa ATRACO. Kuva icyo gihe umubano wabo ntiwasibye gutera imbere ari nako n’umutungo wa MUHIZI utasibye kuzamuka.

Kuri ubu business za Muhizi zaragutse, uretse ATRACO ( yajye kuba RFTC) akomeje kugiramo imigabane myinshi, yashoye no mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrole ndetse no mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi. Mu bindi azwiho ni Vice Prsident wa 2 MUSANZE FC, benshi bamuzi bakaba bemeza ko ifaranga rye aricungana ubwenge bwinshi, kurirekura bimusaba imibare myinshi. Umutungo wa Muhizi kuri ubu wabarirwa muri miliyari n’igice y’amanyarwanda.

  1. RWABUKAMBA (RUKARA)

N Nyir’uruganda INEZA AYURVEDIC rrwenga ibinyobwa bya MERANEZA na MAKAMBURU WINE RUHEREREYE Byangabo mu karere ka Musnze.Rukara ni umugabo umenyekanye vuba kuko uru ruganda yarutangije ahagana muri 2017. Rukara kuri ubu anazwi cyane no mu bikorwa bya sport kuko ni vice President wa mbere wa MUSANZE Fc akaba anatera inkunga irerero ry’abana bakina umupira w’amaguru riherereye muri centre ya Byangabo. Amaze kwandika kandi izina aho Byangabo aho anakunzwe cyane n’abahaturiye bamwisanzuraho nk’abaturanyi n’abavandimwe Umutungo wa Rukara ubu wabarirwa kuri miliyari 2.

  1. TUYISHIME PLACIDE ( TRUMP)

Uyu mugabo ni icyamamare cyane mu mujyi wa Musanze, kubera ko yazamutse mu butunzi ku buryo bwihuse. Yavuye mu gucuruza mu kabari  kano gasanzwe ( bakunze kwita ka ndagaswi) mu gihe kitagezeku myaka 5, aba umushoramari ukomeye mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi. Uruganda rwe CETRAF ltd, rwenga inzoga zinyuranye mu bitoki, ubu rukoresha abarenga 400.

Uru ruganda akaba arirwo anakesha inzu y’umutamenwa yujuje  rwagati mu mujyi wa Musanze. Ikindi Abanyamusanze bamwibukiraho ni ibikorwa bye by’ubwitange haba mu gufata neza abakozi be, haba mu micungire y’ikipe ya Musanze Fc abereye president ndetse no mu buzima busanzwe, dore ko hari na Choral abereye umuterankunga.

Abatarasobanukiwe n’izamuka ry’umutungo we vuba na vuba, bemeza ko uyu mutungo awufatanije n’abandi banyemari ariko badasobanura abari bo. Abandi bo bemeza ko ishoramari we na Rukara bakoze  ryunguka vuba (kwenga  inzoga bamwe badatinya kwita inkorano). Nubwo hari benshi batangiye kugana ririya shoramari, Placide urebye nta kibazo cya concurrence afite kuko inzoga ze zamaze kwandika izina kandi akaba yaratangiye gushora n’ahandi nko mu magaraji n’inyubako. Umutungo wa Trump Miliyari 5.

  1. NSHIMIYIMANA Balhazar ( NSHIMA)

Uyu mugabo akomoka ahitwa Kinyababa ( Butaro) akaba ari naho yatangiriye ubuzima bwo gushabika( ahagana muri za 80), ubuzima  bwari bumugoye kuko aho Kinyababa niho yakoreraga akazi bitaga ako gushona, akazi ko gutera ibiremo mu myenda ishaje.

Ngo Imana ireberera imbwa ntihumbya, NSHIMA yajye kuza mu mujyi wari uwa Ruhengeri abifashijwe na ba Nyirarume bari abacuruzi bakomeye muri uyu mujyi, ,bamufasha kumenyera uyu mujyi. Ibi bikaba byaratumye nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, yarahereye kuri duke ba Nyirarume bari basize muri uyu mujyi,  harimo hotel yitwaga 123 yaguze nabo, maze agatangira business z’amahotel.

Kuri ubu NSHIMA afite Hotel ikomeye mu mujyi wa Ruhengeri ndetse anakorera mu rwego rwo gutwara abantu kuko niwe nyiri Virunga Express. Nshima kandi yashoye imari n’ahandi hanyuranye ndetse ishoramari rye anarikorera hanze y’igihugu nka Kenya na Bruxelles. NSHIMA ntakunze kugaragara cyane I Musanze, kimwe na MUHIZI kandi, umutungo we awucungana imibare myinshi; uyu mutungo urajya kungana na miliyari 10.

  1. MUJOMBA

Uyu muslamu azwi cyane mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrole, iyi business akaba yari asanzwe ayikorera Congo mbere ya 94. Kuri ubu Business ye yaragutse cyane ku buryo afite za Stations ahantu harenga 15 mu Rwanda no muri Congo. Mujomba azwi mu mujyi wa Musanze nk’umutu w’umugiraneza witangira abandi cyane cyane abaslamu. Aho yagiye abubakira ku buntu imidugudu inyuranye. Umutungo we ni miliyari 15.

1.HABYARIMANA Pierre

Uyu ni we uza ku mwanya wa mbere mu baherwe ba Musanze, kuko niwe nyiri Hotel Classic iri Kicukiro hafi na Sonatubes ndetse n’indi y’agatangaza iri Nyakinama: Classic Lodge. Habyara kandi niwe nyiri za Stations z’ibikomoka kuri Petroles ziboneka hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru.

Uyu Habyara ari mu bambere bakoze ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi nyuma ya 94, benshi bakaba bemeza ko ariho akomora uyu mutungo. Nubwo bafite uyu mutungo, Umuryango wa Pierre I Musanze, uzwi  nk’uwicisha bugufi, haba mu mibanire n’abandi, haba muri Kiliziya Gatorika umudame we akunze kugaragaramo mu Misa zo mu mibyizi haba no mu buzima busanzwe. Abazi Pierre kandi bemeza ko nawe ifaranga rye aricunga mu bwitonzi bwinshi. Umutungo we ni miliyari 20.

Uretse aba bacuruzi bari kuri uru rutonde bakorera mu mujyi wa Musanze, hari n’abandi bacuruzi bahoze bawukoreramo ariko ibikorwa byabo byagutse, bahitamo kubyimurira I Kigali.

Muri abazwi cyane harimo AHISHAKIYE wahoze ari umufozi ndetse na SHEMEZA 3, ibikorwa bari basanzwe bakorera muri uyu mujyi, bimwe bakaba barabisigiye abavandimwe babo.

 6,018 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *