MUSANZE: BA NYIRI GOICO BARASABA URWEGO RW’UMUVUNYI GUKURIKIRANA MURENGERA Alexis KU BWO KUZUZA IMITTURIRWA 2 KANDI BO BAMUHEMBA AGERA KU BIHUMBI MAGANA ABIRI.
Iyo uvuze ijambo GOICO benshi mu bakunze kugenderera intara y’amajyaruguru bahita bumva inyubako nziza
y’amabengeza imaze imyaka igera ku munane ikoreramo isoko rinini mu mujyi wa Musanze. Hari na bamwe bihutira kuvuga ko yaba nibura ari Business yapfubye kuko yarashowemo agatubutse n’abikorera bo mu mujyi wa Musanze, magingo aya bikavugwa ko yaba iri hafi guhirima burundu bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wayo ngo n’akandi gatsiko k’abatamizi b’ifaranga .
Ngo kuba GOICO yaba iri mu marembera nkuko bivugwa na bamwe mu bafite ibikorwa by’ubucuruzi binyuranye muri iyo nyubako ngo nuko kuva yuzura nta nyungu iraha bamwe mu banayamigabane.
Umwe mu banyamigabane ndetse akaba n’umucuruzi mu Karere ka Musanze utifuje ko izina rye ritangazwa ati”:Tumaze kugura imigabane ,haje ikifuzo ko amafaranga atanzwe adahagije ko kugirango GOICO yuzure ndetse itange umusaruro byaba byiza twatse inguzanyo muri BK.Amakuru mfite ngo nuko abari baduhagarariye barafashe muri BK akayabo k’amafaranga angana na miliyari enye n’igice ngo bubake iri soko. Ariko ngo mu bitabo bya BK ngo harimo ageze mu mwenda urenga miliyari cumi n’imwe, bishobora gutuma BK iyishyira mu cyamanura ngo igaruze uyu mwenda yabahaye ibintu bitaragera iwa ndabaga. Uyu mushoramari akaba akomeza yemeza ko Nyirabayaza w’iki gihombo ari umuyobozi w’iyi company, wakomeje gucunga nabi umutungo wa company ayifata nk’akarima ke.”
Ngo muri GOICO hihishemo isiha rusahuzi
Minani Jazo ukorera muri iyo nyubako yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati:”Nk’uko twabibwiwe n’abazi neza uyu MURENGERA Alexis, umuyobozi Mukuru wa GOICO, ngo uyu mugabo asanzwe azwiho amayeri menshi yo kwigwizaho umutungo mu gihe gito mu bikorwa byo kugira akaboko karekare no kurigisa ibyo aba ashinzwe gucunga. Ngo aho yamenyekanye bwa mbere ni mu ishuri rikuru rya Janja- St Jerome, ishuri rya
Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, aho yabaye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi. We n’umuyobozi
wacyo witwaga Ndapija, ngo baketsweho kugisahura barya minerval z’abana ndetse no mu nkunga ikigo cyagenerwaga na Leta, bikavugwa ko baba barakuyemo iritubutse, maze biyubakiramo amazu y’ibitangaza mu mujyi wa Musanze. Icyakora ngo, aho abayobozi ba Diyoseze bamenyeye ubu bujura, bahise
babahambiza Murengera ajya mu bushomeri naho Ndapija akomeza inzira ya politiki. Benshi bakaba bemeza ko iyo abapadiri batisubiza ikigo cyabo, ubu Murengera aba yaramaze guhirika .”
Ngo avuye mu bushomeri ,akazi yakabyaje umusaruro
Yuza,umwe mu bacuruza caguwa muri nimero 5 ati:”Ibyo mugenzi wanjye avuze nanjye narabyumvise ngo nyine Murengera amaze kwirukanwa I Janja, ngo yatangiye ubuzima bw’ubushomri, butamworoheye na gato kuko yabumazemo imyaka irenga itanu apfundikanya dore ko inzu yari yarubatse agikora i Janja, yari iyo guturamo gusa . Ngo agitangira akazi muri GOICO yahawe akazi kameze nk’uburinzi, mbese ubureberezi bwa Goico, akaba yari ashinzwe ibikorwa nk’ibyo kwishyuza ubukode no kurinda iyi nyubako. Buhoro buhoro yagiye agirirwa icyizere, maze bidatinze yegukana ubuyobozi bwa Goico Ltd. Aha niho Murengera yatangiriye kwigira igihangage maze atangira gucunga Goico nk’uko abyumva no kwishyirira iritubutse mu mifuka.”
Uyu mucuruzi akomeza avuga ati:“Ubundi ngo imicungire ya Goico ubwayo yajye kuzamo ikibazo,
kuko rugikubita, abakora ibikorwa by’ubucuruzi bo mu mujyi wa Musanze, ntibitabiriye bishimishije gukoreshairi soko. Ibi bikaba byarateje igihombo gikomeye kuko amafranga yavaga mu bukode bwa Goico, ntiyashoboyekujya yishyura ideni rya Bk buri kwezi.Ikindi byakomejwe kuvugwa ko Murengera ko acunga umutungo wacu, akingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi b’inama y’ubutegetsi .Uko inama zabaga batwerekaga ko GOICO yishyura ideni nyamara bamwe bikuriramo ayabo, ubundi bagatekinika bakatwereka ko bisiness yacu ihomba”.
Akomeza agira ati : “ Yaba Remo wabaye Perezida mu gihe cyashyize, yaba Laurent uriho ubu, bose bagiye
bafatanya mu gusahura iyi company none dore aho igeze ijya mu kuzimu. Yakomeje atubwira ko bitumvikana
ukuntu umuntu nka Murengera, umaze imyaka 5 ku kazi ahembwa agera ku bihumbi Magana abiri, yashoborakuzamura mu gihe kimwe amagorofa abiri ahantu hatandukanye ni ukuvuga mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Rubavu. Twumva bavuga ko hari urwego rw’umuvunyi rukurikirana abagiye bagaragaraho
kwigwizaho umutungo nyamara nta hantu hazwi bawukomora, none dutekereza ko n’uyu Murengera
yakagombye gukurikiranwa akavuga aho yakuye aka kayabo” Akarangiza avuga ati: “ Nta handi ni mu gishoro cyacu muri Goico, yahinduye akarima ke.”
AYO NUBAKAMO ETAGE NI AYO NKURA MU BUSHABITSI
Ikinyamakuru Gasabo cyashatse kumenya ukuri ku bivugwa kuri Murengera ko yigwijeho umutungo amaze
gusahura Goico, maze kibaza nyirubwite. Ku murongo wa Telephone yatwibwiriye ko atahakana iby’uko arimo
kubaka inzu zavuzwe haruguru, ko ariko ibyo byo kubaka iri ibikorwa bisanzwe ku muntu nkawe ukora
ubucuruzi butandukanye, ndetse ko ibi bigaragaza ko business ye igenda neza.
Murengera Alex ati:”Ariko abantu baraharabika cyane .Amazu mfite nayubatse kera , ayo mazu nayumvanye umunyamakuru Setora Alex , abimbazaho ansaba ko twahura ,ariko ni bakomeze bandike bansebye ukuri kuzajya ahagaragara.”
Abajijwe ku by’iki gihombo kivugwa muri GOICO yemeje ko ari impamo kandi ko cyatewe nuko GOICO itahise ibona abantu bo kuyikoreramo.
Murengera ati:”Icyatumye GOICO idashobora kwishyura neza inguzanyo yahawe na BK,byatewe na COVID-19 .Kandi n’inzego zo hejuru cyane cyane Ministere y’ubucuruzi zirabizi tukaba twizera ko mu gihe cya vuba tuzabona ubufasha buvuye muri Guvernoma, buzatuma iri shoramari ridahirima burundu.”
Ikinyamakuru Gasabo cyakomeje gushakisha amakuru kuri iki kibazo cya Goico, maze bamwe mu bakurikiranira
hafi iki kibazo baduhamiriza, ko nabo badashyira amakenga uyu Muyobozi Murengera.Umwe muri bo yagize
ati: “ Niba ari byo koko ko Murengera arimo azamura imiturirwa, nta handi yaba yarayateruye atari mu mafrangaava muri iri soko”.
Akomeza agira ati :”Uyu Murengera asa nuwatoraguwe hano ku muhanda hari umutu
umubyaye mu batisimu, ndetse nta bushobozi bundi yarafite kuko n’umusanzu kuri iyi nyubako ntawo yigeze
atanga, ibyo kuba hari izindi business akora yavanamo akayabo ko kuzamura etage, ntabyo tuzi, kuko nta
n’akabare cga cyber café acunga muri uyu mujyi, keretse ahari akorera mu kirere.”
Nubwo benshi mu bahuye na journal Gasabo batunga Alex guhombya GOICO no kwikuriramo agatubutse hari n’abandi bavuga ko nta cyaha yakoze da.!
Turatsinze Straton, umwe mu banyamigabane ndetse akaba yarigeze kuyobora urugaga rw’abacuruzi mu Karere ka Musanze (PSF),yavuze ko abavuga ko GOICO yahombye babeshya.
Turatsinze Straton ati:”Goico ntiyahombye, ikindi ntiwakubaka inzu ingana kuriya ngo ihite itanga umusaruro ,buriya Placide TRUMP yavuga ko iriya nzu ye arangije yahita imiha umusaruro koko?Kandi ndumva ibyo umbaza bisa nkaho hari uwakuntumye , kumbaza ngo niba GOICO nkubwiye ko itaratangira kwinjiza amafaranga , abakozi bayo bahembwa ava mu ki!Ibyo uzaze ubimbaze.”
Journal Gasabo yashatse kumva icyo ubuyobozi bw’Akarere kavuga kuri iyo nyubako ariko ntibyadukundiye , ni biba ngombwa ubutaha tuzatangaza icyo batubwiye.
920 total views, 3 views today