Gatsibo: bahamya ko nta muturage muzima ukirwara amavunja
Amavunja ni ikibazo kigaragara hirya no hino mu gihugu ndetse cyanagarutsweho na perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yatangizaga umwiherero uheruka w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu abaza impamvu kikigaragara.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko ikibazo cyo kurwara no kurwaza amavunja kigenda kiba umugani, uretse gusa ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Abatuye mu kagari k’Agakomeye mu Murenge wa Kiziguro bagaragaza ko amavunja yacitse yacitse bitewe nuko baterewe umuti, bityo bikaba byarabafashije mu kuyarwanya, ndetse bakaba bagirwa inama kenshi yo gukora isuku aho batuye cyane ko ariyo ntandaro y’amavunja.
Nyirahabimana Donata utuye mu kagari k’Agakomeye yagize ati “Urebye hano iwacu indwara y’amavunja yaracitse kuberako badutereye imiti mu nzu batwigisha gukora isuku ku mubiri wacu, ndetse naho dutuye batubuza no kuba twararana n’amatungo munzu imwe”.
Ingabire Nadia, umujyanama w’ubuzima ukuriye abandi mu kagari k’Agakomeye , nawe ahamya ko nta mavunja agaragara mu kagari atuyemo.
Avuga ko iki kibazo kigaragara ku bantu babiri gusa, nabo bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary , avuga ko yari azi ko umuntu ugifite iki kibazo cy’indwara y’amavunja ari umwe gusa kandi nawe ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Nikenshi havuzweko indwara ya mavunja yugarije abaturage, ahanini usanga aribo bayikururira kubera isuku nke.
- Uwijuru Aimee Rozine
1,427 total views, 1 views today