Gisagara:Ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda birivugira

Muri gahunda za Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  yashyikirije inkunga  zitandukanye bamwe mu bababaye kurusha abandi mu karere ka Gisagara ,Umurenge wa Mukindo .

Bamwe mu baturage bari baje gufata inka(Photo:Captone)

Nkuko bitangazwa na Mazimpaka Emmanuel , ibyo bikoresho bigizwe ahanini n’ibikoresho byo mu rugo, iby’ubuhinzi n’ibindi…

Ati”:Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta  yakoze mu gasozi ndatwa ko mu Murenge wa Mukindo, Akagari ka Nyabisagara. Hatanzwe inka 16 hituwe 7,ingurube 142 hazituwe 92.Hatangwa  ihene 62.Ubwo amatungo yatangwaga  yubakirwaga n’ibiraro byayo.Hatanzwe ibiryo by’amatungo.Hubatswe imisarani 172. Hatanzwe ibikoresho by’isuku n’isukura. Hatanzwe kandagira ukarabe;  arrosoirs , amasuka ; umurama w’imboga , ibiti by’imbuto ziribwa  ndetse n’amaradiyo 208

Mazimpaka akomeza avuga ko abaturage bibumbiye mu matsinda 16 yo kubitsa no kugurizanya , hakaba hagiye gukorwa umuyoboro w’amazi wa 13 Km uzageza amazi  mu ngo zigera kuri 5.000 .

Umwe mu babonye ubufasha bwa Croix Rouge Rwanda , Syverien Twagirayezu wo  mu Mudugudu wa Mihigo, Akagari ka Nyabisaga, Umurenge wa Mukindo avuga ko mbere atarabona inka yari mu buzima bubi, ariko kubera inka yabonye byatmye ahindura ubuzima .

Syverien Twagirayezu avuga icyo inka yamufashije ( Photo:Captone)

Ati”:Mu gihe cyashize nari mfite impungenge z’uko nzapfa ntoroye  inka none ndishimimye cyane .Iyi nka ytumye mpindura imibereho kuko  ikamirwa abana nkabona n’ifumbire mfumbiza imyaka.Ubu mfite  urutoki rwiza , ibijumba, ibishyimbo n’ibindi.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yasabye abahawe aya matungo kuzayafata neza, akabateza imbere bakarwanya ubukene.

Visi-meya na Mazimpaka (Photo:Captone)

Ati: “ Turashaka ko abaturage bacu bahawe inkunga bayikoresha neza, bakamera nka babandi bavuga ko umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza. Dushima ko Croix Rouge ituba hafi muri byinshi ndetse no mu gihe twahuye n’ibiza ntidutererana.”

 1,861 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *