Kayonza-Rwinkwavu:Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasaba kwegerezwa udukingirizo

Nkuko bitangwazwa  n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ngo  urubyiruko rw’u Rwanda ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ruri kwandura SIDA cyane kuruta abakuze.i

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abakora inkuru zo kurwanya Sida n’ibindi byorezo basuye urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, baganira ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA n’ingamba zo ku cyirinda.

Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bo muri Wolfram Mining i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza bavuga ko mu kazi kabo ka buri munsi bakorera akayabo k’amafaranga hagati y’ibihumbi 150.000 frws na magana atandatu (600.000 frws) buri kwezi.Ngo iyo bayacakiye hari abajya kwinezeza mu bagore ariko bagahura n’imbogamizi zo kutabona agakingirizo bigatuma bamwe bamanuka kizimbabwe.Bategerejwe agakingirizo bishobora kubagiraho ingaruka zo kwanduzanya Virusi ya VIH itera Sida mu buryo bworoshye.

Bamwe mu baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abakora Inkuru zo kurwanya Sida ( ABASIRWA) babwiye itangazamakuru ko bafite impungenge z’ubwiyongere bw’abandura agakoko gatera Sida kuko batajya babona udukingirizo mu tubari banyweramo

Rukundo Steven umaze imyaka itanu akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko nibura ku kwezi ashobora kubona nibura ibihumbi 300 Frw, uku gukorera amafaranga menshi bakiri bato bituma benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina ku buryo ngo Leta ikwiriye kubashyiriraho udukingirizo mu bice bitandukanye.

Ati “:Umwana w’imyaka 18 uri guhembwa ibihumbi 400 Frw biragoye kubasha kubika neza ayo mafaranga ari na yo mpamvu bishora mu busambanyi nta kwikingira bikanamuviramo kwandura SIDA. Leta niyongere udukingirizo inaha, inongere ubukangurambaga ahacukurwa amabuye y’agaciro.”

Rukundo yavuze ko hagati ya tariki 3-5 za buri kwezi benshi mu basore bacukura amabuye y’agaciro baba bahembwe bakanagira abakobwa benshi babikururaho barimo n’abakora umwuga w’uburaya ku buryo ngo baba biteguye kumufasha kurya ya mafaranga.

Bamwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi muri  Rwinkwavu bemeza ko amafaranga aturuka mu bucukuzi hari bamwe mu rubyiruko ashora mu ngeso y’ubusambanyi, ndetse ku bw’imyumvire itarazamuka hakaba hari abakwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Eng. Tuyishime Hermogene, umukozi muri  Worflam Mining -Gahengeri  avuga ko ubwiyongere bw’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bugaragara muri santeri ya Rwinkwavu , buterwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bafite  amafaranga menshi mu gihe barangije akazi baje kwidagadura.

Ati: “Nk’uko nanjye mbyumva mu mateka numva ko hano hari ubwandu bwa SIDA ku rwego rwo hejuru ariko njye ntekereza ko icyaba kibitera aka ni agace kabonekamo amafaranga menshi abacukuzi bakorera amafaranga menshi ku buryo ushobora gusanga umucukuzi yahembwa n’ibihumbi 600 ku munsi, ku giti cyanjye ntekereza ko iyo ahantu hari amafaranga haba imyidagaduro myinshi abantu bagasabana ntekereza ko aricyo kintu gishobora kuba kibitera.”

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Rwinkwavu Ntawiringira Anastase yemeza ko imiterere ya Rwinkwavu ikeneye umwihariko mu kurwanya no kurinda abaturage virusi ya VIH itera Sida, avuga ko hari ingamba bafashe zo kwegereza abaturage udukingirizo baciye mu bayobozi b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima.

Ati “:Ikintu numva twabafasha ni ugufata bamwe muri bo tukabaganiriza, tukanafatamo umuntu umwe umeze nk’umujyanama w’ubuzima wabo akajya abagezaho izo serivisi zose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko bagiye gukora igenzura kugira ngo bamenye ahakenewe udukingirizo naho badushyira ngo kuko udukingirizo duhari kandi biteguye kudutanga ku badukeneye.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC) igaragaza ko abanduye SIDA mu Rwanda kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% mu gihe muri aba bose banduye umubare munini ari urubyiruko

 3,005 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *