KIMISAGARA:Isoko mpuzamahanga ry’amabandi n’indaya
Bamwe mu baturage bamaze iminsi batangaza ko bugarijwe n’ibisambo , bibacucura ibyabo ndetse bikabambura n’ubuzima .
Muri Mata 2023 , ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahuraga n’Abanyamakuru ku ngingo zitandukanye nk’ imitangire ya serivisi, Ubukungu, Imiturire n’ibindi bagarutse ku kibazo cy’umutekano.
Ku bijyanye n’umutekano mu mujyi,Pudence Rubingisa yagize ati :”Hari insoresore tumaze iminsi tubona ziteza umutekano muke hirya no hino
Ikibazo twagihagurukiye duhereye aho byiganje [hotspots] duhabwa n’abaturage. Nabakangurira ko twakomeza gufatanya mu gukomeza kugira umujyi utunganye.
Umuyobozi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Desire Gumira yibukije abaturage ko gutanga amakuru hakiri kare bifasha mu guhangana n’ ubujura ndetse iyo bihise bimenyekana ababigizemo uruhare bahita bafatwa.
Yagize ati “Byose biraterwa no muryango,aho dutuye.Izi nsoresore n’urubyiruko kuko abo tugenda dufata n’abafite hagati y’imyaka 20-30.Abo bose n’Abana baba mu mago yacu,n’abaturanyi, bavuye ishuri ntibasubireyo,ntibashake gukora akazi gasanzwe kakwinjiza amafaranga yabatunga ahubwo bagashaka kubaho batarushye.Nicyo kibatera kwiba.
Mu makuru twahawe na bamwe mu baturage batuye mu Mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali bavuze ko bugarijwe n’ibisambo bibiba ibikoresho byo mu rugo birimo:matera, amasafuriya , imyenda cyane cyane n’inkweto kandi ngo nta handi bigurishirizwa uretse mu Murenge wa Kimisagara ahari isoko rusange ry’abaturage .
Umwe mu baturage ati:”Abajura batumazeho ibintu, birwa babunga mu ngo hose bavuga ko bashaka ibikoresho bishaje birimo imyenda n’inkweto.Birumbikana ko abakora uwo murimo bose atari abajura ariko hari ababihishamo bagambiriye kwinjira mu ngo z’abaturage ngo baabcucure ibyabo.Babone bihinye mu nzu bagakukumba ibyo banitse ku migozi.”
Undi ati:Iyo ubuze ikintu mu nzu, witutira kujya ku gishaka haruguru y’isoko rya Kimisagara kuko niho hagurishirizwa ibintu byose byibwe mu gihugu. Kera bavugaga ko indiri y’abajura iba mu Gakinjiro none yabaye Kimisagara , wagirango nta buyobozi buhaba.”
Ubwo twageraga mu isoko bamwe mu baturage bita mpuzamahanga ry’abajura , haruguru y’isoko rya Kimisagara twasanze hari abantu barenga hafi nka magana atandatu (600), bazenguruka bafite imyenda n’inkweto koko bishaje .
Twagerageje kubaza ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara niba koko buzi iryo soko maze ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, kuri telefoni atubwira ko azi ko rihari kandi ko bagiye guca ako kajagari mu maguru mashya.
Ati :“Nguhaye igihe gito abo bajura tugiye kubafatira ingamba zikarishye, tuzi ko bahari mu minsi mike uzambaze uko byakemutse.”
Amakuru dufite nuko bwakeye atumiza abacuruza bibumbiye mu cyo bise koperative, naho abazunguzaye abaha rugali, bikuba kabiri.
Bamwe mu baturage twavuganye ku bijyanye no gukumira ubwo bujura bwa Kimisagara bavuze ko butacika cyane cyane ko abagomba kubuca bivugwa ko babubonamo indonke.
Umwe mu baturage utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano ati:”Ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara ntibwaca kariya kajagari kuko niho bamwe mu bayobozi baho bakura amaramuko.Usanga bamwe mu bacururiza hano bavuga ko ari incuti cyangwa abagore ba bamwe mu bafite umutekano mu nshingano zabo mu Murege wa Kimisagara.”
Undi ati:”Uzi ko wigira umwana , hari bamwe basebya inzego z’umutekano hano muri Kimisagara biyita abayobozi babyukira hano muri iri soko , baje gutwara ay’icyayi, urumva bakwikura amata mu kanwa basenya aka kajagari ariko kabatunze.”
Nyirubutagatifu Vedaste
755 total views, 1 views today