Rulindo:Meya Judith aratungwa agatoki mu kugonganisha abaturage

Mu karere ka Rulindo, umurenge wa Murambi , akagari ka Mugambazi  mu mudugudu wa Buliza haravugwa uburiganya bw’ubutaka bwa Rusigariye Augustin bwagurishijwe na Iyamuremye Jean Damascene wahoze ari burugumestre w’icyahoze ari komini Mugambazi.Ubwo butaka bivugwa ko bwagabanwe n’abanyagatuza bayobowe na Iyamauremye Jean Damascene, Twagirayezu Frodouard .

Umuryango wa Rusigariye Augustin uvuga ko hari indi sambu  ifitwe na Rusanganwa Theogene, yabatwaye yitwaje ko yari umucungamali wa komini Mugamabazi.Mu gihe ayo masambu yari mu makimbirirane Rusanganwa yaciye inyuma ,   ayishakiye icyangombwa no UPI4/01/11/03/1476 .Ari bwo buryo bumuhesha kuvuga ko ariye

Iki kibazo cy’amasambu umuryango wa  Rusigariye Augustin uhanganyemo n’imiryango ya Rusanganwa na Iyamuremye Jean Damacsene  bivugwa ko komite y’umudugudu yagerageje kugikemura ,ariko ntibyashyirwa mu bikorwa biba ngombwa ko bitabaza inzego zibakuriye nkuko bigaragara muri raporo musoma  hasi .

 

Baganira n’umunyamakuru wa Gasabo, mutwarasibo, mudugudu ndetse na bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Buliza , bose bavuga ko amasambu ari aya Rusigariye Augustin akaba yarabohojwe , ubwo yahungiraga  mu cyitwaga  Zaire.Nyuma agarutse ahabwa amazu yimwa amasambu .

Bati ”:Iki kibazo cya Rusigariye cy’amasambu yatwawe na Iyamuremye na Rusanganwa cyaraturenze, twagerageje kugikemura uko dushoboye ariko ikidutangaza nuko kitarangira ku mpamvu tutumva.Ariko twumva ko haba harimo bamwe mu bayobozi bagomba kugikemura bakihishe inyuma .Ubundi  meya Judith arakizi ariko  ngo yirinda kugikemura kuko ngo yabyaye muri batisimu abana ba Rusanganwa. None se, niba aribyo koko murumva dufite ubuyobozi.Mu gihe gishize Rusanganwa yahinze amasaka , yeze umuryanga wa Rusigariye urasarura.Na none ejobundi , kwa Rusigariye bahinze ibijumba , byeze kwa Rusanganwa nabo bajya gukura bajyana ku isoko kugurisha, bukeye basubiramo barakura, ngo batoranyamo ibijumba byiza babitura meya .Ntacyo inzego zakoze,  birumvikana kuko hari abari babiriyeho .”

Umuryango wa Rusigariye uvuga ko ikibazo cyabo nta nzego zitakizi ko ahubwo zikirengagiza .

Bati:Aho tugeze bakwereka ko ntacyo turicyo, bakadusuzugura cyane , amaherezo tuzitaba Nyakubahwa perezida Paul Kagame, kuko niwe uzagikemura .Badukangisha ko ngo ubwo bataka babufitiye ibyangombwa, ariko ntiberekana uko babubonye.Twigeze kumva madamu Rusanganwa avuga ko iyo sambu bayiguze n’umusirikare ariko ntiberekana ibyo baguriyeho n’uburyo bakoze mutation.”

Umuryango wa Rusagariye uvuga ko  mu kwigabiza amasambu yabo  babanje konona no kwangiza ibyarimo byose      nko gusenya amazu n’inzugi na boruni .

Ubwo twari mu Buriza twahamagaye umugore wa Rusanganwa ngo duhurire aho bibye ibijumba avuga ko atata ibintu ngo aze kuko ahuze.Nyuma twumva yishongora ko ntacyo yavugana natwe kuko turi abatekamutwe ,ngo meya aramushigikiye ,

Twashatse kuvugana na meya ntibyadushobokera ngo agire icyo avuga kuri ayo makimbirane y’abaturage  be bashaka kwicanira mu isambu bitwaza kumwanduriza izina rye.

Gitif w’Akagali ka Mugambazi yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko icyo kibazo akizi .Ati:Isambu n’iyo kwa Rusanganwa kuko ayifitiye ibyangombwa , abajyamo bandi ni abateza umutekano muke.”

Naho gitif w’Umurenge wa Murambi yabwiye itangazamakuru ko ari mushya , icyo kibazo atakizi.

Ese koko, abantu bakomeze barwanire mu isambu abayobozi bashungereye .Kuvuga ko Rusanganwa afite ibyangombwa by’isambu nibyo .None se ko  umuryango wa Rusigariye uvuga ko bakibonye mu byuryo bw’amanyanga bizarangira gute?

Umunyamategeko Gaspard , yabwiye Gasabo ko mu manza baburana bahura n’imiryango iburana amasambu, ariko bikemurwa no kureba inkomoko y’uwo mutungo utimukanwa.

Ati:”Kuvuga ko isambu ifite ibyangomwa by’ubutaka , ari iya we si icyemezo nta kuka ko isambu ari iyawe 100/100 .Mu gihe hajemo  amakimbirane basuzuma uko wabonye icyo cya ngombwa .Bakongera bakareba inkomoko y’isambu.

Mu Kigo cy’ubutaka( RLMUA)  bavuga ko hari igihe umuntu yabona icyangombwa cy’ubutaka  umuryango bahanganye utabizi.Ariko iyo hajemo amakimbirane  hari igihe cyateshwa agaciro akaba ari muri urwo rwego  kizajya gitanga ibyangombwa by’ubutaka  hifashishijwe ikorabuhanga kuko  umutekano wabyo wari  utizewe bitewe n’uko hari abashoboraga kubyigana cyangwa bikaba byatakara.

 

Ni inkuru tuzakomeza kubakurikiranira na none tukazabasangiza uko byarangiye.

 5,573 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *