Abakozi bo mu uruganda rw’Isukari rwa Kabuye Sugar Works Ltd, buri myaka 3 bongezwa umushahara

Nyuma yokugezwaho ibibazo na bamwe mu bakozi b’uruganda rw’Isukari rwa Kabuye Sugar Works Ltd, twegereye ubuyobozi bw’uruganda ngo batubwire ibiruvugwamo.
Ku bijyanye n’ihagarikwa ry’abakozi, ubuyobozi bwabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko bitewe n’imvura yabaye nyinshi yaguye mu gihugu muri uku kwezi kwa Mutarama, 2024; habayeho imbogamizi mu gusasura kuko imirima yuzuruwe n’amazi y’imyuzure ndetse n’imihanda irangirika bituma ubwikorezi nabwo budashobora gukorwa. Rero, byaye ngombwa ko imirimo yo gukomeza gukora isukali ihagarara by’agateganyo ho iminsi 15 hatetekerezwa ko imvura izaba yagenje amaguru make nyuma y’iyo minsi imirimo igasubukurwa.

Ni muri urwo rwego, ubuyobozi bwasanze ari umwanya mwiza kubakozi b’uruganda wo gufata konji kugira ngo begere imiryango yabo ndetse bashobore gukora gahunda zabo nk’uko n’ubusanzwe itegeko ryemerera umukozi wese kujya muri konji. Iyi gahunda yakozwe ku buryo buri shami (department) ipanga konji ku buryo bw’amatsinda 2 imwe icyumweru kimwe ni ukuvuga iminsi itanu n’irindi iminsi 5.
Bambwe bafata conge y’iminsi 5 y’akazi, nirangira bazagaruke ku kazi hanyuma abandi basigaye nabo bafate iminsi itanu y’akazi (byumvikane ko hatarimo umunsi wa gatandatu no ku cyumweru).

Bwana Joel UWIZEYE uhagarariye inyungu za Madhvani group mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Gasabo.net ko mu ruganda nta bibazo bidasanzwe bihari uretse icyo kuba rudakora kubera imyuzure iri mu mirima ituma rudashobora gusarura ibisheke ndetse no kugeza umusaruro ku ruganda, byumvikane ko ar’igihombo gikomeye k’umushora mari kuko ibisheke bikomeje kwanginzwa n’imyuzure.
Ati:”Ababivuga ni ababangamirwa n’ibyemezo by’ubuyobozi; urugero nk’abavuga ko Sundar ababangamiye, mu iperereza ryakozwe; n’uko hari bamwe mu bakozi b’uruganda bakomwe mu nkokora n’icyemezo uruganda rwafashe rwo kutagurisha ibisigazwa by’isukari (molasses), bivugwa ko bihabwa aborozi n’abakora ifumbire bafite icyangobwa gitangwa n’ubuyobozi bwite bwa leta ku rwego rw’Akarere (District). Ubuyobozi bw’uruganda bwatangaje ko uhabwa izo melase ari umworozi ufite icyangombwa cy’akarere kibyemeza. Byumvikane ko hari bamwe mu bakozi b’uruganda babaga bafite icyangombwa ko ari aborozi kuko ibyangombwa bigitangirwa ku rwego rw’umurenge byagoranaga gukora ubugenzuzi kuko Imirenge ari myinshi bigatuma rimwe na rimwe bagura melase ugasanga barumvikanaga n’abaguzi ba magendu bacuruza mu buryo butemewe ndetse ugasanga ikoreshwa mu kwenga inzoga z’inkorano zitemewe kandi zitari nziza ku bantu. Kubera ko Sundar ukora mu ishami rya Finance ari nawe ufite izo dossier mu nshingano ze, usanga abo byabangamiye baramwishyizemo.”

Ikindi twavuga ni uko ubu Umuyobozi w’uruganda (GM Mr.Thiru) yagiye muri konji kandi Sundar niwe wamusigariyeho ku buyozi bw’uruganda, rero bimwe mu byemezo bifatwa usanga bibangamira ba rusahurira mu nduru ntibabyumve bakabimwitirira.
Ibaze nk’umuntu uvuga ubeshya ko banyakabyizi batabonera amafaranga yabo ku gihe. Gute se ko baba babeshya cyane. Mu by’ukuri abakozi banyakabyizi ntabwo bakora umunsi umwe ngo bahite bahembwa kuko abo bakozi barimo amatsinda/zone 47 byagorana.

Kubera aho igihugu kigeze, natwe nk’uruganda ntitugihemba mu ntoki ahubwo byose ni ikorana buhanga cyane cyane ko mbere habonekagamo uburiganya, ugasanga izina ry’umuntu umwe ribonetse mu matsinda arenze rimwe.
Mu kwirinda ubwo buriganya, hahujwe indangamuntu na telefoni ikoreshwa muri Mobile money (MOMO Airtel cyangwa MTN) ya buri mukozi ku buryo izina rimwe ridashobora kuzamo inshuro irenze imwe, ntibyakunda. Byumvikane ko nabyo harabo byabangamiye.

Mu magambo make Madhvani group ni umwe mubakoresha beza dufite mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abakozi bahemberwa ku gihe kandi hakurikijwe amategeko agenga umurimo mu Rwanda ndetse n’amasezerano ari hagati y’umukozi n’umukoresha.

Umukozi umaze umwaka umwe yongezwa 4/ buri mwaka. Nk’uyu mwaka dusoje, dufashe urugero, tariki ya 1 Nyakanga 2023, buri mukozi yongejwe ayo mafaranga ku umushahara yari asanzwe ahembwa. Ikindi ni uko buri myaka itatu komite ihagarariye abakozi ihura n’ubuyobozi bw’uruaganda hakaganirwa ku ivugururwa ry’umushahara w’abakozi bose b’uruganda.

Kubijyanye ni funguro, buri mukozi agenerwa amafaranga 950 yo kurya ku munsi, kandi mu ruganda hari kantine itekera abakozi ku giciro cyo hasi ku buryo ifunguro ari amafaranga 600. Byumvikane ko hasaguka amafaranga 350 umukozi ashobora kuguramo icyo ashatse cyangwa akayizigama. Ikindi iyo umukozi atariye muri kantine aya mafaranga ajya ku umushahara we w’ukwezi.
Muby’ukuri nk’ubuyobozi bw’uruganda turasabako umukozi uwo ariwe wese ufite ikibazo yakitubwira tukagishakira umuti ndetse n’ufite icyifuzo amarembo arafunguye.

Uruganda rwo kuba ruhagaze byagateganyo nkuko mwabibonye mwitangazo ni ibihe bidasanzwe (case de force majeure) by’imyuzure mu mirima y’ibisheke cyane ko hafi ya yose iherereye mubishanga bya Nyabarongo n’Akagera.

Ubwanditsi

 3,457 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *