Ngo APR, ntirusha abafana Rayon Sports kuko ngo hari igihe amwe mu makipe abura ubwishyu bw’abakinnyi n’abatoza bakazategereza igihe azahurira na Gikundiro
Hari bamwe bavuga ko Gikundiro Rayon sports ari kimaranzara nka Yezu kristu , umwana wa mariya wa Beterehemu watuburaga imigati maze abamukurikiye bakarya.Ngo ushaka guhinyuza azabaze amwe mu makipe abura amikoro yo guhemba abakinnyi n’abatoza bakazategereza guhura na Rayon sports ngo ibamare ubukene .
Karemera ati:”Buri gihe usanga amakipe yose avuga ngo twatsinze Rayon sports .Hafi amakipe yose yo mu Rwanda mu butumwa n’umukoro aha abakinnyi na staff zayo ni gutsinda Gikundiro, ugasanza ari Amagaju,Intare FC, Gicumbi ,Musanze, Mukura , Kiyovu ndetse na APR intero ni imwe ni gutsinda Rayon sports.
Kuba mu minsi ishize Col Karasira yarabwiye abakunzi ba APR FC, ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu irusha abafana andi makipe cyane cyane Gikundiro Rayon sports, ikipe y’Imana, nta gitangaza kirimo .Nubwo hari abatemeranwa nawe ,ariko hari abavuga ko ari uburenganzira bwe mu rwego rwo gushyushya ruhago, ikindi nta musirikare uvuga ko yatsindwa urugamba!
Mukunzi ,umwe mu bakunzi ba ruhago ati:’Njye ku giti cyanjye bishoboke ko APR ifite abafana wenda nka 1/10 cya Rayon sports kandi buri gihe birigaragaza iyo yahuye n’izindi kipe , abafana benshi ba Rayon sports barakubita bakuzura.Niba ntibeshye hari igihe amwe mu makipe atinda guhemba abakinnyi n’abatoza bakazategereza igihe azahurira na Rayon sports ku mafaranga yavuhe mu mafana .Naho kuvuga ko data z’abagurisha amatike aribo bavuga ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi ntibivuga ko APR irusha Rayon sport abafana.Ahubwo turasaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kudukorera inyigo k’abafana b’amakipe yo mu Rwanda apana amarangamutima ..”
Uwitonze Captone
10,004 total views, 3 views today