Ubusambo n’umururumba muri ADEPR,Ishyamba ryongeye kugurumana mu itorero rya ADEPR aho Pasiteri Rurangwa Valentin yirukanye muramUwe Pasiteri Nkurunziza Richard
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2021 n’intangiriro za 2022 hatangiye kumvikana inkuru z’ukwirukanwa kw’abayobozi muri ADEPR aho byanavuzwe ko hirukanwe abagera kuri 1500 ariko hatabariwemo abadiyakoni na komite nyobozi z’imidugudu.Urujya n’uruza rw’ibibazo bikomeje kugariza itorero rya ADEPR rwaburiwe umuti hiyambazwa inkiko.Kuva Pasiteri Ndayizeye Isaie yagabirwa ADEPR havutsemo urwangano rushingiye kwirukana bamwe mu bapaditeri.
Inkuru yacu dukura muri ADEPR mu nshuti za Pasiteri Rurangwa Valentin uyiyobora mu mujyi wa Kigali niyuko havutese ikibazo gikomeye.Dore uko biteye: Pasiteri Rurangwa Valentin ayobora ADEPR mu mujyi wa Kigali.Pasiteri Nkurunziza Richard yayoboraga paruwase ya Kicukiro.Amakuru dufitiye urwandiko ruriho umukono wa Pasiteri Ndayizeye Isaie uyobora ADEPR k’urwego rw’igihugu nayirukana Pasiteri Nkurunziza Richard muri ADEPR.
Umwe munshuti za Pasiteri Rurangwa Valentin aganira n’ikinyamakuru Gasabo newspaper na Gasabo .net ariko akanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”ubwo twajyaga munama twatunguwe no kumva Pasiteri Rurangwa Valentin atubaza ngo mucuti wacu arihe”Kandi azicyo yamukoze.Ubwo umwe mubakozi bashinzwe abakozi muri ADEPR twaganiraga yagize ati”Pasiteri Rurangwa Valentin yirukanye muramu we Pasiteri Nkurunziza Richard.
Gasabo net twashatse kumenya uko umwe ari muramu wundi?uwo mwizerwa wo muri ADEPR ati”Umugore wa Pasiteri Nkurunziza Richard avindimwe na Pasiteri Rurangwa Valentin.
Twagerageje guhamagara Pasiteri Rurangwa Valentin kuri telephone ye igendanwa 0788308647 yanga kunyitaba.Naho Pasiteri Nkurunziza Richard we kuko yakuwe mu nshingano twari kumukenera ariko Rurangwa Valentin agize icyo atangaza.Imanza zigera kuri 33 nizo zimaze kuba ihame zirega ingoma ya Ndayizeye Isaie mu nkiko.izetejweho kashe mpuruza nazo zimwe zarishyuwe izindi ntizirushyurwa.ADEPR Umujyi wa Kigali iyoborwa na Rurangwa Valentin niyo yirukanye abapasiteri benshi.
Umwe k’uwundi numvise uko Rurangwa Valentin yirukanye muramu we Nkurunziza Richard barumiwe.bamwe bati asinjesheje abishywa yubatse urwangano hagati yabyara.Ubuse ubu aba barakiranutse kandi atumvikana na mushiki we.Mbega urwangano rutigeze ruvugwa cyangwa ngo rugaragare muri ADEPR,ariko ubu nicyo cyasimbujwe isengesho.
Rutamu Shabakaka
4,674 total views, 1 views today