Bamwe mu babyeyi barere mu kigo cy’amashuri CEPEM TSS-Rugarama , bahangayikishijwe n’umwanda uvugwamo
Ikigo cy’amashuri CEPEM TSS ( CEPEM Technical Secondary School), kiravugwamo umwanda uteye ubwoba ngo nta gikosowe bamwe mu babyeyi bazimurira abana babo mu bindi bigo by’imyuga bijyanye n’igihe tugezemo.
Iki kigo giherereye mu mudugudu wa Kabaya , akagari ka Gafumba umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera,hafi y’umuhanda Musanze-Cyanika.Kikaba cyigisha ibijyanye n’ubukerarugendo na technique.
Umwe mu babyeyi uharerera yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati:”Nubwo CEPEM TSS ,ari ishuri ryigisha ibijyanye n’imyuga ngo nta bikoresho bihagije bijyanye n’iryo somo wahabona .Usanga abana babyiganira ku dukorsho tudafatika two gusya no gukata imboga.Abiga mu bijyanye n’automobile ho ni urwenya nta modoka wahasanga bigiraho , keretse gushushanya ku kibaho.Murumva ko bakiri mu bihe bya kera bya analogue abandi bari muri digital.”
Akomeza agira ati:“Ni ishuri wagirango ni ingwizamurongo kuko birababaje kubona bamwe mu barangije mu mashami ya mekaniki n’indi myuga n’ubukorikori, nta bumenyi bafite muri ayo masomo.Hari n’abana batazi gufungura ipine mu modoka ngo bongere bayifunge kuko ntibaba barabyize ku buryo buhagije.”
Minisiteri y’Uburezi yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwiye kwita ku isuku no gufasha abanyeshuri kugira isuku kugira uruhare mu myigire yabo kuko biri mu byakongera ireme ry’uburezi mu Rwanda.Ariko muri CEPEM, umwanda uravuza ubuhuha mu gikoni ndetse n’aho abana barara.
Tuvugana n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yavuze ko ari mu nama navamo atuvugisha ariko ntiyigeze agira icyo atangaza.
Uwitonze Captone
1,203 total views, 1 views today