Itorero Agape Sanctuary Church in Rwanda,mu kubaka ibikorwaremezo
Nyuma y’igihe kirekire iri torero AGAPE Sanctuary church rikora ibiterane mu turere dutandukanye mu gihugu, ubu ririmo kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri y’inshuke, abanza ,ayisumbuye na kaminuza ,ibitaro,insengero n’ibindi kuri ubu bimwe muri ibyo bikorwa byatangiye kugaragara kuko insengero zo zatangiye kubakwa .
Bishop Rubuguza Léonard, umuvugizi w’itorero (P/Captone)
Ushinzwe inyubako ( P/Captone)
Abo nabo bakorana mu biro (P/Captone)
Nkuko bitangazwa n’umuvugizi waryo Bishop Rubuguza Léonard ngo ,”Itorero AGAPE sanctuary church “ni itorero rivutse vuba ,rikaba rimaze gukwira henshi mu gihugu rikaba rikorera hose mu gihugu; Cyuve na Gacaca mu Karere ka Musanze no mu Karere ka Gakenke hafi mu mirenge yose rikaba rimaze kugira abakristu benshi .
Kugeza uyu munsi riri gukorera mu gihugu hose.Iri torero ryahawe ubuzima gatozi bwo gukora mu Rwanda mu mwaka wa 2016 rikaba ryaratangijwe ku mugaragaro taliki ya 04.12.2016 Nkuko twabivuze hejuru,iri torero rikaba rifite abaterankunga bo mu gihugu cya Brazil muri Amerika y’epfo.Mu bihugu duturanye rikaba rikorera muri Uganda ,Burundi .
Umuvugizi w’Itorero Bishop Rubuguza Léonard, avugako iyo umuntu afite intego nziza Imana imushyigikira,kuko no kuva kera Imana yagiye ijyendana n’abantu bari bafite umugambi mwiza.
Ubwo twaganiraga n‘abayobozi b’itorero AGAPE Sanctuary church, badutangarije ko bafite gahunda ndende yo kugeza ku bakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibikorwa remezo byinshi.
Uwitonze Captone
3,107 total views, 4 views today