Imihindagurikire y’ikirere yatengushye abashoramari bo mu Mutara
Bimenyerewe ko uturere turimo ubutaka bw’amakoro y’ ibirunga ndetse n’utw’imisozi miremire yegereye Nyungwe ari two duhingwamo ibirayi kandi hakaboneka umusaruro ushimishije.Uko ubutaka bw’amakoro buhenda cyane bamwe mu bahinzi bimuriye ibikorwa byabo mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu Karere ka Nyagatare kuko haboneka ubutaka bungana na hegitari ku mafranga ibihumbi magana abiri ku gihembwe cy’ubuhinzi .
Ni muri urwo rwego bamwe mu bahinzi b’ibirayi begereye ibirunga nka za Cyanika, Gahunga na Rugarama barahisemo kwimurira ibikorwa byabo mu karere ka Nyagatare kuko basanze imbuto y’ibirayi ikomoka mu gihugu cya Kenya, basanzwe bahinga ikwiranye n’ubutaka bwa Nyagatare.
Umwe mu bahinzi bo muri kariya gace wimuriye ibikorwa bye mu karere ka Nyagatare yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko mu myaka 2 ishyize ibintu byababereye byiza cyane bakunguka akaba ariyo mpamvu muri iki gihembwe cy’ihinga bari barongereye ishoramari muri ubu buhinzi.
Yagize ati:” Iyi myaka 2 ishyize ibihe byatubereye byiza cyane ku buryo umusaruro kuri hegitari washoboraga kugera kuri toni 20, ibyatwinjirizaga iritubutse ku buryo washobora gushora miliyoni 2 ukunguka izindi 2 ku gihembwe, ibi bikaba byaratumye muri uyu mwaka dushaka uko twongera ubuso buhingwa ndetse dukangurira na bene wacu kuza kwitabira ubu buhinzi muri aka karere gafite ubutaka buhendutse kandi bwera neza”.
Mugenzi we, nawe waje Nyagatare akuruwe n’ubu buhinzi yunze murye maze avuga ko kubera inyungu bakuraga muri ubu buhinzi, bateganyaga kurushaho guteza imbere ubu buhinzi.
Ati :” Ubuhinzi bw’ibirayi busaba amikoro ahagije harimo imbuto nziza yo gutera, amafumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda ndetse n’imiti irwanya indwara hakiyongeraho n’abakozi bagomba bo kwita kuri iki gihingwa, akaba ariyo mpamvu benshi muri twe bari barishatsemo ubushobozi, abandi bagana amabanki ngo tubashe kwitabira iki gibingwa ku buryo bushimishije ari nako twizera inyungu ziri hejuru zikomoka kuri ubu buhinzi.”
Abo bashoramari mu buhinzi bavuga ko rugikubita bashutswe n’akavura gake kaguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda maze bahita batera,birangira nta mvura yindi iguye .
Umwe ati:”Abantu twese twari twariteguye iki gihembwe ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi, imbuto, ihari, amafumbire twaradepye ndetse twararangije no gutegura imirima tuzahingamo ibirayi, bityo imvura ya mbere yaguye twahise dutera imbuto, twizera ko imvura izakomeza kugwa nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka”
Uwo mushoramari akomeza ati :” Nyuma yaho dutereye imbuto, twategereje imvura turaheba, ahubwo uruzuba rw’ubukana rukomeje gucana ku buryo imbuto twashyize mu butaka itashoboraga kurokoka nyuma y’ukwezi kose riva, kuri ubu nkaba mbona ku mafranga arenga miliyoni zirindwi nashoyemo, yose azahiramo kuko na duke twashoboye kumera twahise duhira hejuru, nkaba rero mbona umushinga wo guhinga ibirayi kuri njye urangiriye aha.”
Bamwe mu bahinzi bimuriye ibikorwa byabo mu karere ka Nyagatare, bakaba bemeza ko mu byatumye basohora imbuto rugikubita ari icyizere bakomeje guhabwa n’aba bashnzwe iteganyagihe mu gihugu cyacu.
Nubwo Leta y’ U Rwanda muri serivisi y’ iteganyagihe (RSA), idasiba kugeza ku banyarwanda uko ikirere ryirirwa ku bijyanye n’ubushyuhe n’imvura ariko hari igihe bidahura neza nkuko rubanda rubyifuza .
Uwitonze Captone
1,623 total views, 2 views today