Gutema ishyamba rya Mont Kigali no kuryubakamo byakuruye ibiza byo kwangiza umuhanda Nyabugogo-Kimisagara

Ishyamba rya Mont Kigali  rikora mu Mirenge itatu ariyo Nyakabanda, Nyamirambo na Kigali bamwe mu barituriye , bakomeje kuryigabiza baritema ndetse no kuryubakamo amazu .Iri shyamba kandi ryatangiye kuzamo udukende nkuko mubibona ku ifoto.

Nyuma y’aho bivuzwe ko hari ibikorwa byo kwangiza ibidukikije  nibwo Polisi yahawe amakuru n’abaturage batandukanye bo muri iyo mirenge  itatu iryo shyamba riherereyemo,  ko hari abantu barizamo bagatema ibiti kandi bakagenda bimuka batema  bakomeza kurisatira .Nibwo inzego z’ibanze na polisi  bagiyeyo  basanga ishyamba rimaze gutakaza hafi hegitari imwe (1ha).

Kubera kuryangiza no kuryubakamo  iyo imvura iguye haturukamo amazi menshi cyane agafunga umuhanda Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo .Ngo   ku buryo  amazi menshi yuzuza gare ya Nyabugogo  ava muri ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturuka ku Kimisagara, ku Gitega  ariko cyane cyane  kuri Mont Kigali

Uwitwa Ndengeyingoma  ukorera muri Nyabugogo  agataha Nyakabanda  avuga ko iyo imvura iguye mu masaha y’umugoroba bimusaba gutaha  kuko atuye ahantu hahanamye.

Ati :“Yewe mu gihe cy’imvura ni bwo ikibazo kigaragara cyane, kuko iyo imvura iguye amazi aramanuka kandi atinda kugera hano Nyabugogo kuko  bivugwa ko ava iyo za Mont-Kigali . Iyo ahuye n’ariya rero ava muri iriya ruhurura ya Gitega  hariya  hose hahita huzura, bikaba ikibazo mu kwambuka tujya gukora cyangwa dutaha”.

Kubera kubungabunga ishyamba rya Mont Kigali,  byatumye hari uduce tumwe tuba nyaburanga  ku buryo hari  abantu bakunda guhasohokera, bakagubwa neza bitewe n’akayaga keza kaho ndetse hakaba hashyira igorora abakunda kwifotoza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabwiye ikinyamakuru gasabo  ko kubera ingamba zakajijwe zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima  mu ishyamba rya Mont Kigali  ubu harangwa umutekano usesuye.

Ati “Ibintu byarahindutse ubu habaye ahantu nyaburanga abantu basura kuko uhasanga ibintu bijyanye no kugendera ku mafarasi n’indogobe hanyuma haba n’imyidagaduro irimo nko kugendera kuri za moto n’ibijyanye no kumasha.”

Biteganyijwe ko Umujyi wa Kigali uzashora miliyoni enye z’amadorali ya Amerika, zizakoreshwa mu iyubakwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro bibyarira inyungu igihugu bizashyirwa ku musozi wa mont-Kigali.

Uwitonze Captone

 2,562 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *