Rwamagana :Croix Rouge y’u Rwanda yujuje ikigo kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo
Leta y’u Rwanda irasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gukora ibikorwa birambye bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera iterambere.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel
Ibi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Rubingisa Pudance taliki ya 21, Ugushyingo, 2024, ubwo hatashwaga ikigo kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo bikazatuma biteza imbere, cyubatse mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yabwiye itangazamakuru ko, iki kigo cy’urubyiruko ari kimwe mu bikorwa remezo byiyongereye mu Ntara y’Iburasirazuba by’akarusho ku rubyiruko kuko bazakibyaza umusaruro biteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence
Ati: “Nkuko namwe mumaze kubyibonera iki kigo kigizwe n’inyubako zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, ahatangirwa inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ahatangirwa ubufasha ku bagize ihungabana, ahatangirwa serivisi z’ikorabuhanga n’ibibuga by’imikino y’intoki. Byumvikane rero ko urubyiruko rwose rutuye hano rugiye kuhayoboka rukifashishe mu kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.”
Karasira Wilson, umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yavuze ko muri gahunga za Croix Rouge y’u Rwanda ari gufasha abababaye kurusha abandi .Iki kigo kikaba cyubatswe i Mwurire mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwaho mu kwikura mu bwigunge .
Karasira Wilson, umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda
Ati: “Iki gikorwa cyo kubaka ikigo cy’urubyiruko hano I Mwurire ni uburyo bwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.Kikaba cyurubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda ku nkunga ya Croix Rouge y’Ububiligi, kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 125. Mu bikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda ni byinshi byahinduye ubuzima bw’abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye, uturima tw’igikoni , kubakira ubwiherero abaturage, koroza inka imiryango itishoboye n’ibindi. None tugeze no muri politiki ya leta yo gufasha urubyiruko guhundura imibereho kuko harimo bamwe babaswe n’ibiyobyabwenge abandi baterwa inda zitateganyijwe kandi bakiri bato, n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imyororokere.”
Uwitonze Captone
873 total views, 260 views today