Uruhare rwa NGO Forum mu guhashya Virusi itera Sida
Tariki ya1 Ukuboza 2024, mu Karere ka Rubavu habereye umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA,ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA ni inshingano yanjye.Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko abantu badakwiye kwirara kuko virusi itera SIDA igihari, nubwo hari intambwe yatewe mu kuyirwanya.
Yagize ati: “Uyu munsi tumara aha turabona abantu icyenda bashya banduye Virusi ya SIDA, ejo bibe uko, ejobundi bibe uko kandi abenshi ni urubyiruko rw’imyaka 20, 19, 18, bivuze ko dufite byinshi byo gukora mu mwaka utaha ariko ugereranyije n’imyaka ishize aho twagiraga ubwandu bushya 25, ntabwo twakwiha intego y’umwaka utaha nibura tukagera kuri barindwi cyangwa batandatu?”
Umuyobozi wa Rwanda Non Governmental Organizations Forum ( RNGO’S ) Kabanyana Nooliet avugako bafatanyije n’imiryango ndetse n’abafatanyabikorwa bagiye gukomeza ubukangurambaga hibandwa cyane ku rububyiruko ndetse nakora umwuga w’uburaya kuko ibi byiciro hagaragaramo ubwiyongere bwa Virusi itera Sida .
RNGO Forum Nooliet Kabanyana Minister Of Health Dr.Nsanzimana Sabin
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ubwo yasuraga ahamurikirwa bimwe mu bikorwa bya Rwanda Non Governmental Organizations Forum ( RNGO’S)
Dr Nsanzima yakanguriye abantu gukomeza kwirinda, uwo binaniye agakoresha agakingirizo kuko umuntu wanduye ‘Virus’ iyo atari ku miti aba afite twa ‘virus’ Miliyari 10 ziba zigenda mu maraso ye, uretse kuba izo Virus ngo zangiza umubiri we, ngo n’iyo agize uwo ahura nawe bakaba bakora nk’imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa amaraso ye akaba yahura n’ay’undi muntu, yanduza cyane kurusha umuntu uri ku miti.
Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu ufite ubwandu uri ku miti, hagabanukaho 96% kwanduza kurusha uteri ku miti. Guha abantu bose imiti biragabanya kwanduzanya, no guca bya byuririzi byahitanaha abantu.”
Muri iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyashyizeho Kiosque imwe icururizwamo udukingirizo, yiyongera ku yindi yari isanzwe iteretse muri uyu Mujyi wa Rubavu.
Mu gihe RBC igaragaza ko abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu gihugu hose barenga ibihumbi 220.Minisitiri Nsanzimana yakomeje gukangurira abataripimishije n’abakeka ko banduye kwipimisha hakiri kare kugira ngo batajya mu mubare w’abazahitanwa na yo cyangwa bakaba mu bayikwirakwiza.
Uwitonze Captone
2,764 total views, 795 views today