Ishyaka Green Party ryakanguriye urubyiruko n’abagore gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi

Binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), leta y’u Rwanda yafashe inshingano zo  kongera umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi n’ibikomoka ku matungo hagamijwe kurwanya ubukene.

Kugira ngo bigerweho,ni muri urwo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( Democratic Green Party of Rwanda ) ryashyize ingufu muri icyo gikorwa maze rishishikarije urubyiruko ,  abari n’abategarugori gufata iya mbere mu kwitabira ubuhinzi n’ubworozi banabungabunga no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’ishyaka Dr.Frank Habineza yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ishyaka rifite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bakangurira urubyiruko n’abategarugori gukora imishinga.

Ati:”Nk’ishyaka rigamije kurengera ibidukikije twatoranyije uturere 10 turi mu gikorwa cyo kudusura dusaba urubyiruko n’abagore gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.Huye  hari umushinga w’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko, Ruhango, Nyamasheke na Rwamagana ni ubworozi bw’ingurube.Karongi bo bakanguriwe gukora umushinga w’ifumbire mu byatsi,Musanze ubworozi bw’inkoko,Gicumbi ubuhizni bw’imiteja naho Kicukiro-Gsabo na Nyarugenge bakanguriwe umushinga wo kwakira amakwe no gutegura ibirori.”

 

Uwitonze Captone 

 133 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *